Ku itariki ya 30 Kamena 2020 nibwo Ministeri y’uburezi yatanze itangazo rivuga ko Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa INATEK ihagaritswe burundu guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2020.
Igikurikiye iri fungwa ni uko hagiye gutezwa cyamunara ibikoresho byose by’ishuri, birimo imashini zibitse amanota na Dipolome by’abanyeshuri, biri muri iyi Kaminuza kubera imyenda y’abakozi.
Icyakurikiye iryo funga ni ugusaba abanyeshuri bize n’abigaga muri iyi kaminuza gushaka ibyangombwa byabo. Ukurikije uko ibihe byari bimeze, hatanzwe igihe gito ku banyeshuri bigaga icyo gihe ndetse n’abahize, kujya gufata ibyangombwa bakenera. Igihe cyatanzwe cy’ibyumweru bibiri gusa, cyarangiye hari abagikeneye ibyangomba basaga 200, ubu amaso yaheze mu kirere. Muri ibyo byumweru bibiri gusa, hagombye kuba aharatanzwemo raporo y’uko icyo gikorwa cyagenze.
Bagerageje kwandikira Minisiteri y’uburezi yafunze INATEK, basaba ko bafashwa kubona ibyangombwa byabo, ariko ntiyigeze ibaha icyizere ko bazabibona kuko batasubijwe. Aba bazaba abande?
Iyi kaminuza yatangiye mu 2003 ikaza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.
Ibaruwa yo 30 Kamena 2020, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ivuga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na MINEDUC.
Minisiteri y’Uburezi yasabye kandi ko iki cyemezo gisobanurirwa abanyeshuri n’abakozi kandi bakanahabwa ibijyanye n’amasezerano y’akazi nk’uko amategeko abiteganya.
Yanasabye kandi ko Kaminuza ya Kibungo igomba gufasha abanyeshuri bayigagamo kubona inyandiko zibafasha kwiga ahandi mu mashami basanzwe bigamo.
Yanasabwe gukorana na HEC igatumiza inama buri munyeshuri akagirwa inama y’uburyo yakomezamo amasomo ye naho yajya kuyigira. Yanasabwe gukora raporo igaragaza ko ibi byashyizwe mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Nyakanga ndetse ikazashyikirizwa Minisiteri y’Uburezi.
Iyi minsi 15 yatanzwe yo guha abize muri Kaminuza ya Kibungo ibyangombwa byabo yabaye iyanga, ariko ntihatangwa amahirwe y’uko bakongererwa igihe. Benshi baganiriye na Panorama dukesha iyi nkuru bavuga ko hari amahirwe badashobora kubona haba mu kazi ndetse no gukomeza ibindi byiciro by’amashuri, kubera kubura impapuro zigaragaza amasomo bize ndetse n’amanota babonye.
Minisiteri y’uburezi n’Ikigo gishinzwe amashuri makuru na Kaminuza ntacyo bari batangaza kuri iyi nkuru.