Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022, byamenyekanye ko umusirikare w’u Rwanda Sergeant Major Robert Kabera yatawe muri yombi n’abakozi bo mu nzego z’umutekano za Uganda, bamukekaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ikinyamakuru Chimpreports cyavugaga ko Sgt Robert yajyanywe n’abapolisi, abasirikare n’abo mu rwego rw’ubutasi kuri sitasiyo ya Polisi ya Old Kampala, nyuma yo gusaka urugo rwe ruri mu gace ka Musanafu muri Kampala, gusa ngo “nta ntwaro cyangwa amasasu” yaba yafatanywe.
Cyavuze ko cyahawe amakuru y’uko Leta y’u Rwanda yasabye iya Uganda kuyoherereza uyu musirikare watorotse ubwo yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we, itabwa muri yombi rye rikaba ryasanishwaga n’ubu busabe.
Kuri uyu wa 17 Gicurasi cyatangaje ko uyu musirikare yimuriwe ku biro by’urwego rushinzwe iperereza ryihariye, SIU (Special Investigation Unit) biri mu gace ka Kireka, ruhuriweho n’izi nzego zose uko ari eshatu.
Uyu munsi kandi ngo abo mu rwego rw’ubutasi, CMI, bakoze inama yiga ku cyemezo cyafatirwa Sgt Robert wamaze guhabwa sitati (status) y’ubuhunzi.
Sgt Robert yatorotse ubutabera bw’u Rwanda mu Gushyingo 2020, anyuze inzira y’ubusamo nk’uko yabitangarije mu buhamya yahaye Daily Monitor ubwo yari yamaze kugera muri Uganda.
Yahakanye icyaha akurikiranyweho, avuga ko azira ko afitanye umubano n’umuryango wa Fred Gisa Rwigema no kuba ngo azi amabanga ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo.