Umunyamakuru ubivanga no kuririmba, Nyarwaya Innocent [Yago] yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umukobwa umushinja kumutera inda ashyize hanze amajwi yabo bari mu biganiro biganisha ku busambanyi.
Inkuru zishinja Yago gutera inda uyu mukobwa uvuga ko nawe ari umuhanzi ukoresha izina rya ‘Zeck B’ ariko izina ry’ukuri akaba ari Brenda zageze mu itangazamakuru bwa mbere tariki 20 Gashyantare 2023.
Iyi nkumi ivuga ko itwite inda ifite hafi amezi ane cyane kandi yayitewe na Yago kuko amatariki baryamaniyeho yari ari mu bihe bye by’uburumbuke.
Kugeza ubu impaka ni nyinshi bamwe bavuga ko ari inkuru zahimbwe cyangwa zateguwe n’aba bombi , ibizwi nko ‘gutwika’ bimenyerewe mu bahanzi n’ababa mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.
Gusa abandi bakavuga ko ari amakuru afite ishingiro cyane ko uyu mukobwa agaragaza ibimenyetso birimo amatariki y’igihe yaryamaniye na Yago.
Uyu mukobwa yabwiye shene ya YouTube yitwa ‘JB Rwanda’ ko yatangiye gucudika na Yago mu Ugushyingo 2022, ari nabwo bivugwa ko umubano wabo wa waje gukura bigera ubwo batangira kujya baryamana.
Zeck B yavuze ko tariki 11 Ugushyingo 2022, aribwo yaryamanye na Yago, ariko nyuma bakomeza kugenda baryamana kugeza tariki 25 Ugushyingo. Nyuma ngo yatangiye kumva ibimenyetso agiye no kwa muganga basanga aratwitse.
Ntabwo asobanura neza impamvu yatumye yifashisha itangazamakuru gusa agaragaza ko yabwiye Yago ko atwite, asa n’utemera ko ariwe wateye inda.
Uko ikiganiro cyabo cyagenze
Ubwo ikiganiro cyari kigezemo hagati, Zeck B yaje gusaba uburengazira bwo kugira icyo atangaza ndetse avuga ko agiye kwifashisha ibimenyetso.
Uyu mukobwa yifashishije amajwi avuga ko ari ayo Yago yagiye amwoherereza mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro bitandukanye bagiye bagirana.
Hari nk’aho byumvikana ko uwo muntu byavuzwe ko ari Yago abwira Zeck B ati “Njyewe ndimo kujya mu rugo ubu ngubu […] ako karyango karafunguye.”
Hari andi majwi yumvikanamo Yago agira ati “Uri imbere y’urugo rwanjye se kuri ako karyango ntihakinguye? Harakinguye injira […] aya masaha nibwo nagushakaga.”
Uyu mukobwa yakomeje ashyira hanze amajwi arimo nk’aho Yago amubwira ko ashaka gusambana nawe ari kumwe n’undi mukobwa, ku buryo basambana ari batatu icya rimwe.
Ati “Ni gute uba uri bunanire abantu utigeze unyereka n’amafoto yabo? Sha nawe warashaje, ntabwo utwika […] nabonaga uri umuntu mukuru, utekereza ibintu binini, ubaho ubuzima bwe […] ariko ndimo kugenda ngucishamo ijisho.”
Akomeza avuga ko ashaka ko uwo mukobwa azana na bagenzi be kugira ngo bishimishanye bari kumwe ari batatu.
Uyu mukobwa hari aho yumvikana amusubiza ati “Ndi gushaka gufatisha umwe, ampe abandi maze menye ukuntu bimeze […] ngiye gutangira akazi ko kujya kubahiga, gahoro gahoro.”
Ni amajwi menshi arimo ayumvikanisha umuntu byavuzwe ko ari Yago, uba aganira n’uyu mukobwa ndetse n’aho uyu mukobwa aba aganira n’abandi bantu ariko bavugana ku bijyanye na Yago.
Abakoresha Twitter bahagurutse baravuga
Abakoresha urubuga rwa Twitter baraye ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare, baganira ku ngingo y’abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abahanzi cyangwa ibyamamare byabayete inda.
Ni ikiganiro cyari cyatangijwe na Gateka Esther [Deejay Brianne], aho yatangiye agaruka ku byo amaze iminsi abona, avuga ko biba bigamije kwangiza izina ry’umuhanzi.
Cyakurikiwe n’abarenga ibihumbi bitanu aho by’umwihariko ubwo cyari kirimo kuba abarenga 1500 aribo bari bagikurikiye ndetse bagiye bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Deejay Brianne ati “Aba basitari ni abantu bavugana n’abakobwa benshi, bahura n’abakobwa benshi kandi ahanini ugasanga ari uwo mukobwa wafashe urugendo akajya kumureba, iwe mu rugo, yaje amugana. Ese kuko biba ku byamamare? Abaterwa inda hano mu gihugu ni benshi kandi bakaziterwa n’abandi bantu bakomeye.”
Yakomeje agira ati “Ko baba bateranye inda batari ku mbuga nkoranyambaga, ni kuki bamara kubikora bakaza hano? Aho baba bararyamaniye nta muntu ubimenya, ahubwo noneho wenda twe tubimenya ku munota wa nyuma, kubera ko haba harabayeho kutumvikana.”
Deejay Brianne yavuze ko abahanzi cyangwa ibyamamare bagira abakobwa benshi babakunda ku buryo usanga nk’umuhanzi ashobora gucudika n’abakobwa benshi banaryamana.
Ati “Uko uza niko n’undi aza kandi ahanini ni abakobwa baba […] impamvu njye mbivuga, nirirwa hano kuri iyi mihanda ndabizi. Ugasanga bahuriye muri Studio, bakanywa izo nzoga, bagasangira, ugasanga umukobwa atahanye na runaka.”
Uyu mugore umaze kubaka izina mu kuvanga imiziki ndetse akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yasabye abakobwa kujya bibuka kwirinda mu gihe bagiye kuryamana n’ibyamamare cyane cyane abo badakundana.
Deejay Brianne yanakomoje ku mavuriro n’abantu ku giti cyabo bafasha aba bakobwa baba batewe inda kuzikuramo, avuga ko ari ikintu gikomeje gufata indi ntera yifuza ko inzego zibishinzwe zabikurikirana.
Ati “Hari abakuramo inda ikanga kuvamo […]ariko njye ndibaza ikibazo? Aho mujya gukorera imibonano mpuzabitsina ko ari mu cyumba, muba mwazimije amatara […] uba uziko bizarangira gute? Njyewe ikintu kiba kinteye agahinda ko ari ikibazo cy’abo bana bavukira mu bigeragezo.”
Yakomeje agira ati “Mbere yo kujya gusambana, udukingirizo tuba duhari, bakirengagiza ko uwo muruho aribo uriho, bakirengagiza ko iyo nda bazayitwita umuhungu yigaramiye.
Niba ugiye gutwita, banza umenye ngo njyewe ndiho? Ese n’abo batera inda, niba uziko uhura n’abakobwa benshi batandukanye, kwikingira bigutwaye iki? Agakingirizo kagutwaye iki?”
Deejay Brianne yasabye abakobwa kwirinda kujya babona abahanzi batangiye kumenyekana ngo bashake kubicira amazina.
Ati “Ese ni ukuvuga ko aba yatangiye kurongora ari uko abaye icyamamare? Mbere ntabwo yarongoraga? Hari ikibazo ndimo kwibaza, kubera iki birinda kugera ku mbuga nkoranyambaga?”
Uzabakiriho Cyprien Djihad, ukoresha izina rya ’Djihad’ ku mbuga nkoranyambaga ari nawe wafatanyije na Deejay Brianne mu kuyobora iki kiganiro yavuze ko niba iyo bagiye kuryamana babikorera mu bwihisho, bakwiye no kujya birengera ingaruka batagombye kujya ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Bajya kubikora batagiye ku mbuga nkoranyambaga ngo bavuge bati tugiye kubikora, babona ingaruka zije bakaza hano? Niba mwumvikanye ko mugiye […] nimunumvikane ku musaruro byatanze.”
Yakomeje agira ati “Bijyana iwabo, njyewe ejo bundi nakoranye ikiganiro n’uriya mukobwa yavuze ko yagiyeyo [kwa Yago] gufata ‘chargeur’.”