Hakomeje gukwirakwizwa amajwi bikekwa ko ari aya Nyarwaya Innocent [Yago] mu mvugo zo gusebya Munezero Rosine [Dabijou Bijou] wakomeje kumuba hafi akamuha amafaranga ndetse akanemera kujya mu mashusho y’indirimbo ye.
Mu ntangiriro za ‘Weekend’ ni bwo hatangiye gusakara amajwi yumvikanamo uwo bikekwa ko ari Yago agira ati: ”Iyo umuntu akumenyereye, wowe ntumumenyere akwita imbwa.” Byari mu kiganiro byumvikana ko yagiranaga na Dabijou.
Nyiri ayo majwi yakomeje gukoresha amagambo akakaye arimo n’imvugo nyandagazi abwira Dabijou ko yakomeje kumwihanganira ariko igihe kikaba kigeze ngo bihagarare.
Yumvikana amubwira ko niyibeshya agakora ikosa rito azamushyira hanze yambaye ubusa, anamwibutsa ko yigeze gufungirwa gucuruza abakobwa kandi n’ubu atabihagaritse.
Dabijou ngo agomba kwitonda cyangwa bakavuga abakobwa yajyanye muri Nigeria kubacuruza, ubu bakaba barataye umutwe.
InyaRwanda yagerageje kubaza Yago kuri aya majwi bikekwa ko ari aye, ariko uyu musore yirinda kugira icyo atangaza, ariko ntiyanahakanya abavuga ko ari aye. Ati: ” Ntacyo mbivugaho.”
Yago yagaragaje ko Dabijou bigeze kuvugwaho inkuru z’urukundo ari we ufite amakuru nyayo y’ibijya mbere.
Mu bihe bishize, aba bombi bakoranye mu ndirimbo ‘Si Swing’ ndetse uyu muhanzi yumvikanye amushimira cyane ko yamufashishije n’ibindi.
Ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi, yagaragaje ko yiteguye gushyira hanze ukuri, ateguza ko guhera ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba aza gusobanura ibijya mbere, yibutsa abifuza kubangamira ibikorwa bye no kumuzimya, ko Imana ariyo Mwungeri.