Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto igaragaza Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yambaye imyambaro idasanzwe, bigaca igikuba, kuri ubu hagezweho ayo ari mu gitaramo ubona ko yishimiwe cyane.
Ni amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho Papa Francis agaragaramo yashimishije abitabiriye igitaramo.
Ni amafoto yashituye abatari bacye ndetse bamwe bayasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, yaba Twitter, Instagram na Facebook.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatulika, yamaganye aya mafoto, ivuga ko ari amacurano, yacuranywe ubuhanga buhanitse.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amafoto i Vatican kwa Papa, witwa Edmondo Lilli, avuga ku mafoto agaragaza Papa yambaye imyambaro imenyerewe ku basitari yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iriya foto ari incurano.
Mu butumwa bwanditse kuri email, Edmondo Lilli, yavuze ko Papa asanzwe yambara imyambaro yera ariko ko iriya igaragara mu ifoto itaba mu kabati k’imyenda ye.
Abahanga mu mafoto yakoranywe ubumenyi ncurano (AI/ Artificial Intelligence), bavuga ko mu gusesengura iriya foto yitiriwe Papa, basanze yarakoranywe ubuhanga buhanitse, kuko abatazi gushishoza bashobora kugira ngo ni ifoto y’ukuri.