Umukinnyi wa filime wamamaye ku izina rya Nyinawambogo mu ri filime yitwa Kanyombya akomeje kuvugisha abantu nyuma y’amafoto ye yagaragaye yambaye umwenda wa bikini ari kumwe n’umukunzi we bari kurya ubuzima.
Uyu musore wagaragaye ari kumwe n’uyu Nyinawambogo byamenyekanye ko atari ubwa mbere akundana n’abantu bakuze kuko ngo yari amaze iminsi yaratwaye umutima w’umukecuru ukunze kwiyita iniga.
Uyu mukinnyi wa filime uri mu bakinnyi bagufi ba filime hano mu Rwanda yavuze ko atagomba gusaza ko ari yo mpamvu yishumbushije umusore ukiri muto wo kumusazura. Imyambaro yagaragaye yambaye ni imyambaro kenshi bajyana koga muri piscine cyangwa se ahandi hantu ku mazi.
Ubusanzwe Nyinawambogo afite abana babiri bo ku bagabo batandukanye aho bose nta numwe bakibana ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kwishumbusha uyu musore avuga ko akiri muto.