Imirimo yo kuvugurura sitade amahoro igeze kure ndetse imirimo twavuga ko igeze ahantu hashimishije dore ko abakozi barenga ibihumbi bibiri bakora ijoro n’amanywa bakukanywa kugira ngo imirimo ikomeze kwihuta.
Imirimo yo kuvugurura iyi sitade yatangiye kuwa Kanama 2022, aho hari gahunda yo gushyira iyi sitade ku rwego mpuzamahanga dore ko mu Rwanda nta sitade iri ku rwego rwa FIFA ihari.
Tariki 23 Gicurasi 2023, inyubako yari ishaje yari yamaze guhindurwa utamenya ko yanahigeze aho aba enjenyeri batangarije The new Times ko ubu sitade yajyagamo anafana ibihumbi makumyabiri na bitanu bari kuyagura ikazakira abarenga ibihumbi mirongo ine na bitanu kandi bose bari ahantu hatwikiriye hose.
Muri iyi nkuru tugiye kubereka iyi sitade yose izaba iri kumwe n’ikibuga cy’imyitozo, naho bakorera siporo ngororamubiri ndetse na Petit sitade izaba iri ku rwego rwo kwakira imikino ya Basketball na Volleyball mpuzamahanga.