Buri mwaka ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama mu Rwanda hizihizwa umunsi w’umuganura aho abaturage bishimira umusaruro bejeje ndetse bakaboneraho no kuganuza bagenzi babo badafite ibyo kurya.
Ni ibirori byizihizwa hirya no hino mu gihugu aho buri karere cyangwa umurenge habera ibirori bitandukanye birangwa no gusangira ibiryo nyarwanda ndetse no kwibukiranya umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibindi.
Ku rwego rw’igihugu ibi birori byabereye mu karere ka Rulindo byari ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’intebe Eduard Ngirente.
Byoseonline.rw twabateguriye amwe mu mafoto yo hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru yaranze umuhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura.