Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama ihuza EU na AU iri kubera i Bruxelles mu Bubirigi yakiranywe ubwuzu n’uruvunganzoka rw’abanyarwnda ndetse n’inshuti zabo batuye mu Bubirigi bamushimira aho yakuye u Rwanda akaba arugejeje ku iterambere buri wese yifuza.
Abanyarwanda batangiye imyiteguro yo kwakira Perezida Kagame i Bruxelles, mu ntangiriro z’iki cyumweru aho hari hateguwe imodoka zigomba kubatwara bava mu bice bitandukanye by’u Bubiligi.
Ku manywa yo kuri uyu wa Kane, hanze y’ahakorera EU, Abanyarwanda benshi bari gucinya akadiho mu kugaragaza ishema betewe na Perezida Kagame. Bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwishimira iterambere u Rwanda rugezeho.
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Abayobozi b’Ibihugu bazaganira uburyo ibigize imigabane yombi byakongererwamo imbaraga harebwa cyane ibijyanye no kwita ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, icyorezo cya Covid-19 n’ishyirwaho ry’uburyo burambye bwafasha kubona ibisubizo ku bijyanye n’amahoro n’umutekano.
Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.
Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’amayero, mu gihe Afurika yoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari 101 z’amayero.
Photos: Igihe