Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani.
Ni inshuro ya kane iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atatu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020 ndetse n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez. Tesfazion arahari uyu mwaka aho azakinira Androni.
Abakinnyi bagabanyije mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by’Isi babyukiye mu muhanda wo kuri Kigali Arena bakora intera y’ibilometero 4,0 aho buri wese yagendaga ukwe. Alexandre Geniez w’imyaka 33 yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha iminota ine n’ibice 41, arushije Restrepo Johnathan wa Androni, we wakoresheje 4’47”.
Ku wa Mbere hazakinwa agace ka kabiri kazahagurukira i Kigali kagasorezwa i Rwamagana.