Amakuru y’uko Stade Amahoro izagurwa ikongererwa ubwiza n’ubuso yatangiye gutangazwa bwa mbere n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, mu mwaka wa 2018.
Muri Werurwe, 2022 nibwo ibyavuzwe mu mwaka wa 2018 byatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45 000 bicaye neza. Ubwo imirimo nyirizina yo gutangira gusenya iriya stade yatangira ga, ku ikubitiro habanje gusuzumwa niba inkingi ziyiteruye zikomeye bihagije kugira ngo hatazabaho guhubuka bakubakira ku nkingi zamunzwe, ikazahitana abantu.
Ikigo kizavugura Sitade ya Amahoro ni icy’abanya –Turikiya kitwa SUMA
Sitade Amahoro yuzuye mu mwaka wa 1986, ikaba yari isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30 000 bicaye neza. Yubatswe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa China Civil Engineering Construction Corporation.
Dore amafoto yaho imirimo yo kuyivugurura igeze: