Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, bwatangaje ko imirimo yo kubaka ikiraro kinyura mu kirere mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka ‘Kicukiro Centre’, igeze kuri 90%.
RTDA itangaza ko imirimo yo kubaka uyu muhanda izarangira itwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kucyubaka hamwe n’indi mihanda mito igishamikiyeho. Ni ikiraro kiri kubakwa imbere y’isoko rya Kicukiro. Hari aho giteye nk’ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.
Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.
Umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri RTDA, Mizero Solange, yabwiye Igihe ko imirimo yo kubaka iki kiraro ikomeje kwihutishwa kandi muri CHOGM izaba yararangiye nta kabuza.
Ati “Icyizere kirahari ko mu gihe cya CHOGM umuhanda uzaba ari nyabagendwa. Ubu hongewemo imbaraga haba mu bikoresho, abakozi ndetse n’amasaha y’akazi kugira ngo imirimo isigaye irangirane n’amatariki ya mbere y’ukwezi kwa Gatandatu hakurikireho gukorwa amasuku.”
Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyamaze kurangira, ubu hari gukorwa umuhanda wa Kicukiro Centre ukomeza Sonatubes.
Mizero avuga ko iki kiraro kizafasha mu gukemura ibibazo by’umuvundo wakundaga kuranga kariya gace.
Ati “Mu gihe ikiraro kizaba cyuzuye kizafasha gukemura ikibazo cy’umuvundo w’imodoka kuko kizatandukanya imodoka zijya cyangwa ziva i Bugesera n’izindi ziva mu byerekezo bitandukanye muri Kicukiro.”