Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gukwirakwira amafoto adasanzwe y’umusore w’i Kigali wigize umukobwa uzwiho kuba aryamana nabo bahuje igitsina benshi bakunze kwita Abatinganyi.
Ibintu byaje gucika ubwo uyu musore yashyize hanze amafoto ye yambaje ikanzu ngufi yifotoza bimwe tumenyereye ku gitsina gore mbese ku buryo utabanje gushishoza neza wabanza kugira ngo ni umukobwa dore ko n’ikimero cye ari nk’umukobwa neza.
Benshi mu Rwanda ntibahwema kugaragaza ko ubutinganyi ari ikizira mu muco nyarwanda ndetse ko bitari bikwiye muri iki gihugu gusa hari n’abandi bagaragaza ko ari uburenganzira bwa buri wese guhitamo icyo ashaka n’ejo hazaza he.
Eric Semuhungu ni umwe muri abo bazwi nk’abatinganyi kandi na we arabyiyemerera akaba ari mu baharanira guhabwa uburenganzira nk’abandi muri sosiyete nyarwanda.
Nyuma yo gushyira hanze ayo mafoto benshi bamuhundagajeho amagambo amutuka ndetse n’abandi baramushima ku kimero n’uburanga afite dore ko hari n’abakobwa bagaragaje ko abarusha ubwiza.
Mu magambo yaherekesheje ayo mafoto yagize ati: “Umpaye angahe /10 kuri my outfit? BTW I’m shooting video of Twerking Lessons Season 1 right now. & my ass is naturally, I eat a lot of matooke”Â
Uwitwa la boubou kuri twitter yagize ati:”Undusha ibiro, undusha taye, undusha inzobe, undusha amaguru meza. This life no balance”
Leta y’u Rwanda kugeza ubu ntacyo iratangaza ku birebana naho ihagaze ku bababana bahuje ibitsina gusa ni kenshi mu mujyi wa Kigali hakunze kubera ibitaramo bitandukanye ndetse bikitabirwa bikanategurwa n’ababana bahuje ibitsina.