Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahuriye mu rwuri rwa Perezida Paul Kagame n’abahungu be babiri muri batatu afite.
Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ari mu Rwanda kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru mu ruzinduko rugamije gushyira iherezo ku bibazo byazambije umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda. Ku wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi muri rumwe mu nzuri ze ziri mu ntara y’Uburasirazuba, amugabira inka zo mu bwoko bw’Inyambo.
Umukuru w’Igihugu ubwo yagabiraga Gen Muhoozi izi nka, yari kumwe n’abarimo abahungu be babiri; Ivan Cyomoro Kagame usanzwe ari imfura ye na Brian Kagame usanzwe ari bucura bwe. Si kenshi aba bahungu ba Perezida Kagame bagiye bahurira mu ruhame na Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Museveni, n’ubwo imiryango yombi ifitanye ubucuti n’amateka maremare.
Inka Perezida Kagame yagabiye Gen Muhoozi wakunze kumwita se wabo zongeye gushimangira ubucuti umuryango we ufitanye n’uwa Perezida Museveni ndetse n’igihango cy’Abagande n’Abanyarwanda, binajyanye no kuba kugabirana inka mu muco Nyarwanda ari ikimenyetso cy’ubucuti.
Si bwo bwa mbere imiryango yombi igabirana inka, dore ko muri 2011 Perezida Kagame yagabiye Museveni wari witabiriye umuganda i Kigali inka 10.
Mu mwaka wakurikiyeho Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko i Kampala avayo agabiwe inka 20 zo mu bwoko bwa Ankole. Byitezwe ko Gen Muhoozi Kainerugaba agomba gukurira ubwatsi Perezida Paul Kagame.
Inkuru ya Bwiza