Inkuru “Amabanga y’Urugo” igamije kwigisha buri muntu wese washinze urugo cyangwa se uteganya kurushinga. Komeza ukurikirane ibice byose kugira ngo uzaryoherwe n’iyi nkuru.
Habimana akimara gukora ubukwe na clarise bahuye n’ubuzima bugoye cyane kubera amafaranga menshi bari bakoresheje mu mushinga w’ubukwe. Umunsi umwe habimana yavuye mu rugo kare mu gitondo agiye ku kazi nkuko bisanzwe akihagera ahura na manager we claudine dore ko yakoraga akazi ko muri supermarket. Akora akazi nkuko bisanzwe ariko Claudine wakundaga habimana cyane akomeza kubona atameze neza. Habimana yari umusore mwiza muremure w’imibiri yombi. Aramwegera aramubaza ati “ese ko utameze neza ufite ikihe kibazo?” Habimana yakomeje gukora akazi nkuko bisanzwe gusa mu maso ye huzuye agahinda.
Saa sita n’iminota cumi n’itanu nibwo Habimana yagiye kumva telephone ye irahamagawe arebye abona ni umuturanyi we umuhamagaye amubwira ko umugorewe ameze nabi. Icyo gihe clarise yari yaguye hasi kubera isereri dore ko bari bamaze iminsi ibiri batunzwe no kunywa icyayi cya mukaru bakaryama kubera ubukene bari bafite. Habimana yahise yegera manager we amubwira ikibazo ahuye nacyo amusaba ko yamuguriza ibihumbi bibiri ngo ajyane umugore kwa muganga ako kanya, Claudine amuha ibihumbi 20000. Amuha n’iminsi itatu yo kuba amwitaho akazagaruka yaratoye agatege.
Clarise akigera kwa muganga bahise bamuha ibitaro aho yari arwariye ku bitaro bya Muhima mu mujyi wa kigali kuko bo bari batuye mu gitega. Uko iminsi yagendaga yicuma niko clarise yarushagaho kuremba kugeza ubwo Habimana atangiye kubura amafaranga yo kumwitaho mu bitaro. Muri icyo cyuma yari arwariyemo hari harwariyemo undi mumama witwa mama carine. Yari umumama ufite umuryango ukize kuko umugabo we yari afite amazu menshi akodeshwa mu mujyi wa Kigali. Mama carine yari yitaweho cyane ku buryo abantu benshi bakize ndetse bakomeye bamusuraga kenshi harimo n’abakorana n’umugabo Olivier muri minisiteri y’ibidukikije.
Umunsi umwe Olivier yaje kureba umugore we nkuko bisanzwe asanga umugore we bamujyanye aho yagombaga kunyurizwa mu cyuma mbere yuko bamubaga kuko yari arwaye kanseri y’ibere. Icyo gihe clarise yarimo ataka cyane gusa yari muri icyo cyumba wenyine adafite uwamufasha. Olivier yahise areba hafi aho telephone yari ihari abarwayi bakoresha iyo bakeneye umuganga, yarahamagaye muganga araza yita kuri clarise ni mu gihe Habimana we yari yagiye gushaka amafaranga kugira ngo arebe ko yaza kugemurira clarise nimugoroba. Muganga amaze kwita ku murwayi yaragiye asiga clarise arikumwe na Olivier muri icyo cyuma, olivier afungura jus ya mango yari azanye afata clarise aramwiyegamiza aramunywesha arangije kunywa arongera aramuryamisha.
Hashize akanya gato mama carine aba araje avugana na Olivier umwe araryama undi nawe arataha. kuva uwo munsi Olivier ntiyongeye kugira amahoro kuko aho yabaga ari hose ishusho yiyegamije clarise ntiyongeye kumuva mu maso. Nkuko bisanzwe nimugoroba Olivier yagarutse kureba mama carine ageze aho bita kuri onatracom kuko bari batuye mu Nyakabanda abona umugabo ufite igikapu gitukura gifite imishumi mu ntoki. Yarahagaze aparika imodoka ye nziza y’umweru arembuza wa mugabo amubaza aho agiye undi amubwirako agiye kwa muganga amuha lifuti barajyana. Bageze kwa muganga barinjira basanga aho bari bagiye ni hamwe. Igitangaje ni uko Olivier mbere yuko asuhuza mama carine yabanje gusuhuza clarise ubona amwishimiye cyane hanyuma asanga mama carine. Habimana nawe yakuyemo ubugari n’isosi yari agemuriye clarise aramuhereza clarise aryaho bike arongera araryama. bombi bamaze gusura baratashye barongera barajyana .
Bageze i Nyamirambo aho Habimana yari kuviramo kuko yari yaravuye mu nzu babagamo y’ibyumba bitatu na salon ajya gukodesha inzu y’icyumba kimwe na salon kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza umugore ndetse anagurisha intebe na televiziyo bari bafite kugira ngo bamubage kuko yari afite ikibyimba ku bwonko ariko nabwo hari hakiri kubura amafaranga menshi. Olivier yaparitse ku ruhande areba HABIMANA aramubaza ati “ese wamugabo we ninkufasha nkavuza umugore wawe uzamuma turyamane ijoro rimwe?”.Habimana yifashe mu mutwe ,yishima mu bwanwa arunama areba hasi iminota mike yubura amaso abwira Olivier ati:….NEXT Epsode Loading…