…….Olivier yaparitse ku ruhande areba HABIMANA aramubaza ati “ese wamugabo we ninkufasha nkavuza umugore wawe uzamuma turyamane ijoro rimwe?”.Habimana yifashe mu mutwe ,yishima mu bwanwa .arunama areba hasi iminota mike yubura amaso abwira Olivier ati’
PART TWO
Ntakibazo ndabyemeye arIko ubuzima bw’umugore wange unsezeranye ko uzaburokora. Kuva uwo munsi Olivier yatangiye kwita kuri Clarisse bidasanzwe. Aho yafunguye konti ku mazina ya Clarisse ahita abitsaho million icumi z’amafaranga y’u Rwanda. Ubwo ku rundi ruhande mama carine nawe arimo koroherwa ndetse ari hafi gusezererwa akava mu bitaro. Ubwo muri iyo minsi Olivier yategetse umukozi we ko azajya ateka ibiryo byiza ndetse akagura imbuto akazishyira Habimana ngo azijyane mu bitaro gusa amubuza ko yazigera atuma mama carine hari ikintu amenya.
Ku wa gatanu saa saba z’amanywa mama carine yiteguraga gusohoka mu bitaro ndetse ategereje Olivier ngo aze kumufata kuko iyo barenza amasaha abiri bari babahaye yo kuba batanze icyumba kuko abarwayi bari benshi bari gucibwa amande angAna n’ibihumbi magana atatu. Ako kanya Olivier yarahageze gusa mbere yo kujya kureba umugore we yahuye n’umuganga biganye ndetse niwe witaga kuri Clarisse barajyanye bajya kureba umurwayi bahageze muganga akora icyari kimujyanye maze asiga Olivier na Clarisse bonyine baganira.
Clarisse nawe yari yaramaze kumenya ko Olivier ari umukire ndetse ashobora kumufasha kwivuza ndetse yigira inama yo kumuguza amafaranga,areba Olivier cyane mu maso undi amubajije icyo ari kumurebaho Clarisse na’amasoni menshi ati: “ntacyo da”. Undi ati:”mbwira ntakibazo niteguye kukumva ndi hano ku bwawe”.Clarisse mu gihe ataratangira kumubwira bumva umuntu ukubise urugi naho ubwo n’umukozi ukora isuku wari winjiye. Ibyo byose Clarisse yabikoraga ataramenya ko amafaranga yabonetse kandi ari Olivier wayatanze. Ubwo ni nako amasaha yo kuba mama carine yasohotse mu bitaro arimo kwegereza yategereje umugabo yamuhamagara undi ntafate telefoni.
Mama carine yakomeje gutegereza araheba asohotse hanze abona imodoka yabo nziza y’umweru ya v8 iparitse muri parking gusa yareba hose umugabo we akamubura. Ubwo ni nako abaganga basimburana kuza ku mureba bamusaba gusohoka mu bitaro agatanga umwanya. Bikomeje kumucanga nibwo yigiriye inama yo kuba agiye aho clarissa yari asigaye arwariye kuko bari baramaze kumenyana birambuye.
Aragenda asunitse urugi abona Clarisse aryamye mu gituza cy’umugabo we arimo amugaburira undi kwihangana biramunanira ahita abwira Olivier n’umujinya mwinshi ati:” ese ako niko gaciro uha umugore wawe ko kumutesha agaciro mu bitaro?” Olivier nk’umuhanga ntibyamusabye gutekereza kabiri kugira ngo abone icyo abeshya maze amubwira ko yazanye n’umuganga biganye yagera muri icyo cyumba akabona uwo murwayi baziranye kuko bari bariganye mu mashuri yisumbuye akabona ntamuntu urimo kumwitaho kandi ataka cyane.
Clarisse nawe abonye ko ibintu bikomeye yarushijeho gutaka cyane kugira ngo agaragaze ko koko yarakeneye ubufasha. Ako kanya umugore afata umugabo we akaboko baragenda gusa bageze ku muryango Olivier ata hasi ibihumbi mirongo itanu acira isiri Clarisse ngo nawe aze kuyatora.
Bamaze kugenda maze Habimana nawe aba arinjiye gusa noneho yinjira aseka bitandukanye n’uburyo yajyaga aza ubona yijimye ku maso ndetse afite agahinda kenshi. Mu gihe atarabwira umugore we inkuru nziza yari amuzaniye yegura Clarisse kugira ngo amuhe kuri jus yari amuzaniye, Habimana afashe umusego ngo amusegure abona amafaranga menshi cyane abajije Clarisse aho yayakuye amubeshya ko ari umu mama basengana waje kumusura maze akayamuha. Bakiganira saa munani ziba zirageze muganga araza kwita ku murwayi nkuko bisanzwe ubwo nabwo birangira habimana ntacyo amubwiye.
Hashize iminsi mike mama Carine yagiye kuri konti yari ahuriyeho n’umugabo we asanga havuyeho miriyoni icumi atazi uko zavuyeho maze ahita afata telefoni ahamagara umugabo we undi amubeshya ko igihe yari mu bitaro yatiriye imodoka yabandi maze agakora impanuka ikangirika bikaba ngombwa ko abagurira indi modoka maze mama carine amubwira ko agomba kumuha inyemezawishyu.
Habimana nawe akigera mu rugo wa mumama bamubwiye ko yagiye gusura umurwayi kwa muganga yarahageze mu rugo undi amuha karibu gusa atungurwa n’uko amubajije amakuru ya Clarisse amenya ko yabeshwe iby’amafaranga gusa ntiyagira icyo yereka uwo mu mama.
Olivier nawe byaramucanze yibaza aho ari bukure inyemezabwishyu gusa yibuka ko hari imwe mu nshuti ze icuruza imodoka ahita afata telefoni ye aramuhamagara gusa icyo atarazi ni uko yamuhamagaye aryamanye na mama Carine kuko iyo nshuti ye Kamanzi yari ifitanye umubano na mama Carine wihariye gusa mu ibanga rikomeye kuko baryamanaga no kuva kera atarabana na Olivier. Kamanzi agifata telefoni ashyira aho ivuga cyane maze ibyo yavuganaga na Olivier byose mama carine arabyumva byatumye amenya buri kimwe ndetse n’umubano Olivier afitanye na Clarisse.
Undi ahita yiyaka kamanzi bwangu arabyuka afata ikanzu ye ndende itukura yambara ikamwegera cyane yari imanitse ku muryango w’icyumba maze ahita yambara bwangu arasohoka akubitaho urugi aragenda.
Bukeye wa mu mama yagiye gusura Clarisse ku bitaro ahageze baraganira amubwira uburyo yabeshye umugabo we maze undi ntiyamubwira ko bamuvumbuye aramwihorera. Clarisse asaba uwo mu mama kuba hafi n’umugabo we akamucungira ibyo akora byose umunsi ku munsi. Mama carine yaragiye ajyeze ku kazi aho Olivier akorera arinjira asangamo Habimana ndetse na Olivier barimo kubara amafaranga menshi. Undi akibakubita amaso ahita asohoka yihuta yerekeza kwa muganga.