…………… Aline gusa ntiyabitindaho akigeramo imbere abona Habimana na Aline bibereye mu ijuru rito agwa mu kantu biramurenga afata telefoni arahamagara.
Uwo mugoroba mama Carine avuye kwa muganga baje kumusigariraho yahise yatsa imodoka ajya kureba Aline. Agezeyo asanga hari imodoka nziza ya benz iparitse ku gipangu yari ifite ibara ry’ubururu nuko arakomanga Aline aza aje gukingura nuko undi amuha ikaze yinjira mu nzu.
Mama Carine akigera mu nzu abona ni pastor Eddy wayoboraga aho Habimana na Clarisse basengera Aline amubwira ko yari aje kumusengera kuko yari afite ikifuzo cyo kuzamurwa mu ntera mu kazi. Muri uwo mugoroba Clarisse yari yabeshye Habimana kuko yari yigiriye kureba Olivier kwa muganga kuko inkuru y’uburwayi ye yari yaramugezeho gusa atarabona umwanya wo kumusura.
Aragenda ahageze asanga muganga amaze kuza kumusuzuma maze afata akaboko ka Olivier arangije aramusengera undi akimara gusenga Olivier aba avuye muri koma ahamagara mama Carine cyane gusa agifungura amaso abona ni Clarisse umufashe akaboko. Undi asuka akaji kari aho mu ijagi itukura aramuha arongera aramuryamisha ngo aruhuke.
Mama carine yagarutse kwa muganga gusa atabwiye Aline icyo yamushakiraga kubera yari kumwe n’umushyitsi. Clarisse nawe akiganira na Olivier telefoni ye iba irahamagawe arebye abona ni wa mu mama basengana umuhamagaye aramubwira ngo naze aribagire ibyo umugabo we na murumuna we barimo. Clarisse yahise asohoka akigera ku muryango akubitana na mama Carine gusa ntihagira usuhuza undi kuko buri wese yari afite ibyo yitayeho.
Clarisse ageze ku marembo yo kwa muganga yahise atambikana n’umuturanyi we witwa Dada amubwira inkuru y’uko wa mumama basengana yabyaranye na Habimana undi arushaho kugenda yujuje umujinya w’umurandura nzuzi. Ubwo kwa muganga naho igihe cyo kunywa imiti cya Olivier cyari kigeze gusa mama Carine agiye kuyimuha abona kamanzi aramuhamagaye undi arasohoka ajya kwitaba umukunzi we wa kabiri .
Clarisse ageze mu rugo yasanze wa mumama yamaze kugenda maze aratambuka yinjira mu cyumba atavuze asanga Habimana na Aline bakenyeye amasume bari mu cyumba bavuye gukaraba, yahise asubira inyuma atavuze yinjira mu kindi cyumba acana ipasi ngo aze atwike murumuna we gusa kubw’ amahirwe make asanga undi yamaze gusohoka.
Ubwo yahise asunika Habimana undi akubita umutwe ku gikuta arakomereka bikomeye cyane bahita bahamagara imbangukiragutabara imujyana kwa muganga bamaze kumwakira bamushyira muri cya cyumba Olivier nawe yari arwariyemo. Bakihagera mama Carine yakubise amaso Clarisse arabisha kuburyo kuva icyo gihe atigeze yongera kuvuga. Bahamaze igihe kinini cyane kugeza ubwo Olivier yaramaze koroherwa asezererwa mu bitaro.
Gusa uwo munsi bamusezerera ntago mama Carine yari ahari kuko Olivier yamuhamagaye undi ntamwitabe bituma we nuwari amurwaje yasigariyeho mama Carine biyemeza gutega taxi voiture aba ariyo ibacyura, baragenda bageze mu rugo basanga umukozi ari hanze bamubajije aho mama Carine ari ababwira ko ari kumwe n’umushyitsi mu nzu. Bakura ibyo bari bavanye kwa muganga basindagiza Olivier binjira mu nzu. Olivier ageze ku cyuma bararamo abona ipantalo imanitse ku muryango y’umugabo yinjiye abona ni Kamanzi inshuti ye magara iryamanye n’umugore we.