Kubw’’amahirwe ya Olivier yasanze urufunguzo barurekeye mu rugi ahita arusunika arabakingirana ahamagara abaturanyi,
Maze bahageze avugako agomba gukingurira Kamanzi na mama carine aruko abanje guhabwa amafaranga angana na miliyoni eshanu .Kamanzi yarabyemeye maze ahita amusinyira sheki ya miliyoni eshanu zose.Kamanzi yarasohotse maze ahita ataha kuva ubwo ubushuti bwe na Olivier buhinduka nkubw’’injangwe n’imbeba.
aragiye ageze ageze murugo arakara ahita aryama n’agahinda kenshi agarama kugitanda areba hejuru burinda bucya adatoye agatitsi yibaza uburyo azagaruza amafaranga Olivier yari yamutwaye.Ntakindi yakoze yahise atekereza gushuka mama carine agatandukana na Olivier bagahita babana kugirango abone uko yigaruza amafaranga ye.
Ubwo ku rundi ruhande Habimana nawe arimo koroherwa gusa kararisa we yarakomeje amuba iruhande nubwo bari basiga bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucaninyuma.
Igihe cyarageze basezererwa mubitaro bageze mu rugo mama carine yiyemeza guhita yirukana mu rumuna we gusa Habimana arabyanga abwira umugore we ko namwirukana nawe ahita azinga utwe agasubira iwabo.Akimara kumubwira kararisa yahise azinga imyenda ye mugikapu kinini cy’ishashi cy’ubururu arikubita n’umujinya mwinshi aragenda.Yageze ku muhanda afata moto yerekeza iwabo Rwarutabura aho yavukiye bakigera kuri mirongwine bahuye n’ikamyo yacitse feri ibya kararisa birangira gutyo.
Kararisa akima kugenda Habimana yahise ahitamo kwibanira na mrumuna we kuva icyo gihe amakimbirane yahise avuka mu Muryango kuburyo ntawongeye gusura undi kuva ubw wagahura gusa hari uwakoze ubukwe cg hari uwatabarutse. Gusa habimana muri urwo rugo ntago bahiriwe kuko bamaze imyaka myinshi babana arko barabuze urubyaro dore ko kararisa nawe yari yaritabye Imana mwana amubyariye. Igihe cyarageze habimana nuwo mukobwa nabo baratandukana burumwe aca ukwe n’’undi ukwe birangira gutyo.
Mama carine nawe yatandukanye na olivier ajya kubana na Kamanzi kuko yari yamaze kwaka gatanya na Olivier barabanye gusa bigeze hagati Kamanzi yadukana imico mibi akajya ataha yasinze, agacyura indaya mu rugo,agakubita umugore kugeza ubwo urwego rw’ubugenza cyaha rubyinjiyemo birangira Kamanzi bamufunze azira guhohotera no guhoza kunkeke umugore we.
Hagati aho Olivier we mama carine amaze kugenda haciye igihe yabanye na aline ndetse barahirwa babyara abana babiri ba bahungu.