Umuhanzi nyarwanda Amag The Black usanzwe uzwiho ubushabitsi mu bintu byinshi bitandukanye yatangiye ubucuruzi bw’inkoko n’amafi aho yafunguye Bucherie i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ni ubucuruzi Ama G The Black avuga ko yinjiyemo ngo bwunganire ibindi bikorwa asanzwe akora birimo ubuhanzi no gukora firigo. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ama G The Black yahishuye ko yakuze akunda ubucuruzi ariko akagorwa no kumenya igihe azabwinjiriramo n’ibyo azacuruza.
Ati “Ndi umuntu wakuze nkunda ubucuruzi ariko ntazi ngo nzabwinjiramo ryari cyangwa nzacuruza iki? Mu minsi ishize nibwo natekereje ku nzozi zanjye mfata icyemezo cyo gucuruza inyama z’inkoko n’amafi kuko ari cyo nari mfite hafi kandi nari maze iminsi mbitekerezaho.”
Ama G The Black yavuze ko ubucuruzi bwiyongereye ku yindi mirimo asanzwe akora. Ati “Erega uretse no kuntunga, mba nkeneye gukora indirimbo nziza, rero inyungu nkura muri utu tuntu twose nkora niyo nzajya nshora mu muziki bityo urumva ko ari ukuzuzanya.”
Usibye kuririmba, ubusanzwe Ama G The Black ni umukinnyi wa sinema akaba n’umukanishi wa firigo n’ibindi bikoresho binyuranye afatanya no kwigisha uyu mwuga abakiri bato.