Amakuru avuga ko Minisitiri w’ingabo z’ u Burusiya Gen Sergei Shoigu agiye kumara ibyumweru bitatu ntawe umuca iryera, bigacyekwa ko yatawe muri yombi.
Aya makuru aravugwa mu gihe u Burusiya bumaze hafi ukwezi butangije intambara kuri Ukraine, ikaba ari intambara buvuga ko igamije kubuza Ukraine kujya muri OTAN/NATO.
Gen Shoigu w’imyaka 66 y’amavuko yabaye Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya mu mwaka wa 2012. Kuva icyo gihe kugeza ejo bundi ubwo yaburaga mu ruhame, Gen Sergei Shoigu yari asanzwe ari umuntu ukunda kuganira n’itangazamakuru akavuga ku ngingo nyinshi zireba ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’igihugu muri rusange.
Ari mu batumye ubutegetsi bwa Putin bukorana bya hafi n’itangazamakuru. Nyuma y’ibitero igihugu cye cyagabye muri Ukraine, Minisitiri Sergei yatanze ibiganiro byinshi kuri radio na televiziyo zitandukanye asobanura ibya kiriya gitero. Ibiganiro bye byaje guhagarara taliki 11, Werurwe, 2022.
Kuri iriya taliki yagaragaye muri Televiziyo y’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe itangazamakuru, RIA, ari gushima ko ingabo z’igihugu cye zatangije intambara kuri Ukraine kandi ko ziri kubyitwaramo neza. Taliki 18, Werurwe, 2022 yasohotse itangazo ryavugaga ko uriya muyobozi yitabiriye inama yigaga ku kibazo cya Ukraine, yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Vladmir Putin kandi iyo nama ni Putin ubwe wari uyiyoboye.
Ikinyamakuru kitwa Newsweek cyanditse ko amakuru kivana mu banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakorera i Moscow avuga ko Gen Sergei Shoigu ashobora kuba yaratawe muri yombi. Bivugwa ko kuba umuyobozi nk’uriya amaze hafi ibyumweru bitatu ataboneka mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru ari ikintu kidasanzwe, gikwiye kwibazwaho.
Ngo ntibisanzwe ko umusirikare mukuru ufite inshingano nka ziriya amara igihe kingana kuriya nta cyo avuga kandi bizwi neza ko ingabo z’igihugu cye ziri mu ntambara. Icyakora hari abavuga ko ashobora no kuba arwaye umutima umurembeje.