Umwaka washize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no mu binyamakuru hagiye hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzi Nyarwanda Platin yagiranye amakimbirane n’umugore we nyuma yo gupimisha DNA z’umwana w’umuhungu bari bafitanye bagasanga umwana atari uwa Platin P.
Ayo makuru yakomeje kugirwa ubwiru na banyirubwite, ariko biba byabindi ngo nta nduru ivugira ubusa ku musozi. Nyuma yayo makuru yacicikanye aba bombi baje gutandukana umwe aba ukwe nundi ukwe ariko bataratandukanywa byemewe n’amategeko.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka nibwo andi makuru yongeye kujya hanze avuga ko Platin P n’umugore we Oliva Ingabire ibyabo byamaze kugera mu rukiko aho bagombaga guhererwa gatanya ya burundu.
Amakuru yavugaga ko urukiko rwanzuye ko aba bombi nta mwana bafitanye bityo rero ko nubwo batandukanye Platin P nta nshingano azaba asigaranye zo kwita ku mugore cyangwa ku mwana kuko ntawe bafitanye. Ndetse amakuru yakomeje avuga ko nubwo batandukanye batigize bagabana imitungo kubwo ubwumvikane.
Nyuma y’iyi gatanya amakuru yakomeje gucicikana avuga nubwo batigize bagabana imitungo, ariko hari ibyo umugore yahawe kugirango yemere gatanya nta ngorane zo kugabana imitungo.
Amakuru avuga ko pare (umubyeyi wo muri batisimu wa Platin) yagerageje kwicaza aba bombi arabaganiriza ndetse bagira ibyo bumvikana. Uyu mugore yasabye ko yahabwa miliyoni 35 ndetse n’imodoka yisumbuye kuyo yari afite kugirango yemere gatanya nta ngorane.
Nyuma abantu benshi bakomeje kwibaza niba ko uyu mugore yaba yarashatse Platin amukurikiyeho imitungo cyangwa se niba yari yarabuze uko agira akaza kumugerekaho inda.