Ikipe ya Rayon Sports yavukiye i Nyanza mu 1968 ni imwe mu makipe yavutse bwa mbere nyuma y’aho amakipe y’umupira w’amaguru yari asanzwe mu Rwanda, yari yarasenywe n’impinduka za politiki zabaye guhera mu mpera za 1959. Izi mpinduka zagize ingaruka zikomeye ku bantu ku giti cyabo, ku buyobozi bw’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.
Rayon Sports yatangijwe n’abantu barimo abakozi n’abacuruzi bakomokaga cyangwa bakoraga i Nyanza, bamwe muri bo bakaba bari basanzwe mu makipe y’umupira w’amaguru yabarizwaga mu Karere ka Nyanza nka Amaregura, Amasata na Gasoro.
Nyuma y’aho Rayon Sports ivukiye, yabaye ikipe yakunzwe n’Abanyarwanda benshi guhera icyo gihe kugeza uyu munsi. Kuva icyo gihe, yagiye igira ubuyobozi bwubakiye ahanini ku bantu bafite inkomoko muri icyo gice cy’abayitangije, ni ukuvuga abantu bakomoka i Nyanza no bice byo mu karere k’Amajyepfo.
Kubera impinduka za politiki zakomeje kugira ingaruka ku buzima bw’igihugu muri rusange no mu Karere ka Nyanza by’umwihariko, byaje kuba ngombwa ko Ikipe ya Rayon Sports yimuka ikava i Nyanza ikajya gukorera i Kigali mu murwa mukuru w’igihugu ahagana mu ntangiriro za 1980.
Ahagana mu 1982 ni bwo natangiye gukurikirira hafi Ikipe ya Rayon Sports ubwo umuryango wanjye war wimukiye i Kigali uturutse i Rwamagana. Icyo gihe Rayon Sports yayoborwaga n’abasaza barimo Ramutsa Marcel, Gatera Carpophore, Mwijejende Bénoît, Murekezi Raphael Fatikaramu, Muhikira Aloys, Kamali Ruterana n’abandi.
Abakinnyi bari bakomeye icyo gihe ni nka Dusange Jean Pierre wari uzwi ku izina rya Pokou, Murenzi Kassim, Ndagano wari uzwi ku izina rya Rate, Hussein wari uzwi ku izina rya Karabi, King Bernard, Wellars Mugwaneza, Kayonga Charles, Ruterana Jean Damascène n’abandi.
Hari kandi abamenyekanye cyane muri Rayon Sports guhera mu myaka ya 1983 na 1984 nka Habimana Jean Chrysotome, Gasana Callixte Brave, Bayingana François, Kanyandekwe Eugène n’abandi, ni bwo na bo bari batangiye kugera muri Rayon Sports.
Uku kuba hafi ya Rayon Sports nk’umukunzi wayo nkiri umwana muto, byaje kuvamo kujya njya mu myitozo yayo buri munsi aho ikipe yitorezaga mu kigo cyo kwa Kadafi i Nyamirambo na nyuma yaho ku kibuga cyo mu ba Sereziyani ku Kimihurira no kuri ETO ku Kicukiro. Ibi kandi byaje kumfasha kuvamo umukinnyi wakiniye Rayon Sports imyaka itari mike.
Imyaka nabaye hafi ya Rayon Sports nayigiyemo byinshi birimo kumenya kubana n’abantu no kugira ukwihangana kuko kubera ubwinshi bw’abakunzi bayo, wasangaga hari ibintu byinshi bitoroshye wagombaga guhura na byo, ariko ukagerageza kumenya uko ubyitwaramo utabangamiye amarangamutima y’abakunzi bayo benshi.
Muri make, umwuka wo kumenya kwihanganirana no kubahana byari ibintu by’ingenzi byagenderwagaho mu miterere n’imiyoborere ya Rayon Sports mu myaka nayibayemo nubwo ibintu byagiye bihinduka gahoro gahoro.