Nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’umusore wubatse inzu mu giti mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali aho byavuzwe ko ari ukubera amikoro yabuze yo gukodesha inzu akarere ka Nyarugenge kanyomoje ayo ayo makuru.
Byatangiye umunyamakuru wa BTN TV Ndahiro Valens Papy ashyira amashusho y’uyu musore ugaragara yarubatse inzu y’ibyatsi hejuru mu giti aho yifashisha umugozi kugira ngo azagereyo ndetse uyu munyamakuru atangaza ko ngo yabitewe n’ubuzima buhenze kandi nta n’ikode ry’inzu yari afite.
Mu magambo yaherekesheje ayo mashusho uyu munyamakuru yagize ati: “Nyuma yo kubura aho kuba ndetse n’ubukode bukamubera ihurizo umuturage wo mu murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo yahisemo kwibera mu giti Nk’inyoni munzu yubakishije imigano.”
Mu gihe gito ashyizeho aya mashusho akarere ka Nyarugenge kanyomoje ayo makuru kagira kati: “Uyu musore yitwa Jean Damascene Kagarura afite imyaka 40 akora ubworozi bw’inzuki (ubuvumvu) muri iki giti kiri mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kiruhura akagari ka Nyabugogo. Yubatsemo agatanda avuga ko ari ako guterekaho imitiba y’inzuki ze, aha rero siho asanzwe aba”
Aka karere kakomeje kagira kati: “Ubusanzwe afite ahandi akodesha mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Nyabugogo bityo hano ahaba ku manywa aboha imitiba y’inzuki umwe akawugurisha 8000 Frw anakurikirana ubworozi bwe bw’Inzuki kandi anakora n’ibindi biraka kuko ashoboye gukora”
#RwotGain Nyuma yo kubura aho kuba ndetse n’ubukode bukamubera ihurizo umuturage wo mu murenge wa Kigali mu kagari ka Nyabugogo yahisemo kwibera mu giti Nk’inyoni munzu yubakishije imigano.@Nyarugenge @CityofKigali @PrimatureRwanda @UrugwiroVillage @my250tweets @btntvrwanda pic.twitter.com/B6D1TsITJ1
— NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) August 30, 2022
(1/2): Uyu musore yitwa Jean Damascene Kagarura afite imyaka 40 akora ubworozi bw’inzuki (ubuvumvu) muri iki giti kiri mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kiruhura akagari ka Nyabugogo. Yubatsemo agatanda avuga ko ari ako guterekaho imitiba y’inzuki ze, aha rero siho asanzwe aba pic.twitter.com/a54JgGc7T0
— Nyarugenge District (@Nyarugenge) August 30, 2022
(2/2): Ubusanzwe afite ahandi akodesha mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Nyabugogo bityo hano ahaba ku manywa aboha imitiba y’inzuki umwe akawugurisha 8000 Frw anakurikirana ubworozi bwe bw’Inzuki kandi anakora n’ibindi biraka kuko ashoboye gukora pic.twitter.com/bS0WGzyBDY
— Nyarugenge District (@Nyarugenge) August 30, 2022