Ku mbuga nkoranyambaga nyinshi zitandukanye hakomeje gucicikana ikibumbano cy’inka benshi batavugaho rumwe aho benshi bemeza ko atari inka ahubwo ari ingurube, aabandi bati ni Isatura( ingurube y’ishyamba) abatebya nabo bati ni Inkangurube.
Ubusanzwe mu turere tugize igihugu cyane cyane muri tumwe dufite umujyi wunganira Kigali tugiye dufite ibirango byatwo aho usanga bibishyira nko mu marembo yinjira muri iyo mijyi.
Urugero; ukinjira mu mujyi wa Rubavu hari ikibumbano cy’umuntu uri mu bwato bivuze ko ubukungu bwabo bushingiye ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, Mu karere ka Musanze naho iyo ukinjiyemo usanganirwa n’ibishushanyo ndetse n’ibibumbano byinshi by’ingagi zo mu birunga bivuze ko ubukungu bwako bushingiye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu birunga.
Mu karere ka Kayonza nako nka kamwe mu turere tubonekamo umukamo ukomoka ku nka uhagije na ko kagerageje gushyira ku marembo yako igishushanyo cy’inka nka kimwe mu byerekana ko aka karere gakungahaye ku usaruro ukomoka ku bworozi bw’inka.
Ni igishushanyo kiri mu mabara y’umweru n’umukara giherereye mu murenge wa Nyamirama mu kagari ka Gikaya Umudugudu wa Karambi.
Ukirebye mu maso ubona ari inka koko ariko ugatungurwa n’ingano yayo ndetse n’igihagararo dore ko ifite umubyimba benshi bari kwitiranya n’ingurube n’amaguru magufi nk’ay’ingurube aho bamwe bari kuyita “Inkarube” abandi bati ni “inkabenzi” n’andi mazina atandukanye.
Iwacu I @KayonzaDistrict turahakunda! Haduteye Ishema n’Isheja pe! Turahinga tukeza , turoroye turi abatunzi! Yewe iwacu ni Nyabagendwa, wabibaza ba Mukerarugendo, hababereye Urukererezabagenzi! None rero Bayobozi bacu dukunda, iyi NKARUBE rwose iratuma tunyuzwamo amaso pe! pic.twitter.com/yPgLz0rwjS
— Jado CASTAR (@jadocastar) January 17, 2023
Iyi nyamaswa ni iyihe? Gusa si inka! @KayonzaDistrict @RwandaEast @TV1Rwanda pic.twitter.com/NQLZmYEKJb
— Mutabaruka Angeli (@AngelMutabaruka) January 17, 2023
Icyo ni ikimanyi cy’imvubu n’ingurube y’umweru!!
— 𝔽𝕦𝕥𝕦𝕣𝕖 ℙ𝕣𝕖𝕤𝕚𝕕𝕖𝕟𝕥 (Dictators’Enemy) (@FuturPresident6) January 17, 2023