Abashumba bo mu nzuri za Gishwati ziherereye mu Karere ka Ngororero bavuga ko babujijwe n’ubuyobozi kuvuga ko hari inyamaswa irya amatungo mu rwego rwo kugaragaza ko iyo nyamaswa yaryaga inka itakiza kuzirya.
Aba bashumba bavuga ko nubwo ubuyobozi bukora ibi , mu Cyumweru gishize inyana eshatu zariwe n’iriya nyamaswa aho bashimangira ko iyi nyamaswa igenda yimuka uduce kandi buri gace ivamo iriye inka. Mu nyana Eshatu zariwe n’iyi nyamaswa , abashumba baragiraga mu nzuri zariwemo izi nka bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya bazira kuba bararangaye zikaribwa n’iyi nyamaswa.
Umwe ati’’ Rwose bamaze gutwara nk’abashumba 4 , turikurengana pe, kuko icyo gisimba nta muntu wari wakibonaho , natwe ntitukizi , usibye gusuzuma wajya kureba mu gitondo ugasanga inka yapfuye’’
Umuyobozi wa Karere ka Ngororero , Nkusi Christopher yabwiye Flash Tv dukesha iyi nkuru ko iby’abashumba bafunzwe bazira kurangara inyamaswa ikarya inka nta makuru abifiteho bityo ko wasanga bafunzwe ku zindi mpamvu gusa ngo agiye gukurikirana iki kibazo.
Ngo ibyo kuvuga ko abashumba babujijwe kuvuga ko iyi nyamaswa irya inyana,uyu muyobozi avuga ko ataribyo kuko nawe azi inyana iherutse kuribwa.
Ku bijyane n’umuti urambye w’iki kibazo havuzwe kubaka ibiraro by’inyana ariko bamwe bagaragaza ko kuraza inyana mu kiraro ibyuka ishonje bityo ikonka cyane umukamo wari witezwe ntuboneke.
Mu minsi ishize nibwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame na we yagaragaje ko ikibazo cy’inyamanswa irya inka yakimenye ndetse akibaza impamvu imyaka yari ibaye itatu iki kibazo kizwi ariko ntigikemuke.