Urukiko Rukuru- Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Bitaro bya Caraes Ndera, agasuzumwa indwara zo mu mutwe.
Ubwo aheruka imbere y’ubutabera, ku wa 3 Mata 2023 Karasira Aimable n’abamwunganira mu mategeko basabye ko yabanza agasuzumwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mbere y’uko iburanisha mu mizi rikomeza.
Yavuze ko igihe amaze muri gereza cyamwongereye uburwayi bwo mu mutwe afite kuva mu 2003. Yasabye ko mbere yo kuburanishwa mu mizi yabanza akavuzwa kugira ngo abone ubutabera buboneye ari muzima.
Ati “Kuburana kwanjye biri mu nyungu zanjye ahubwo ndashaka ko muburanisha umuntu muzima.”
Ubushinjacyaha na bwo bwari bwagaragaje ko ari uburenganzira bwe gusuzumwa ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mbere yo kubanza kuburanishwa.
Nyuma yo gusuzuma ingingo zikubiye muri iyi dosiye, Urukiko Rukuru rusanga hashingiye ku ngingo ya 77 y’itegeko ryerekeye ibimenyetso by’imanza n’itangwa ryabyo yerekana ko rushobora gutegeka abahanga gukora isuzuma cyangwa gutanga ibitekerezo ku kintu runaka akwiye kubanza gusuzumwa.
Rusanga Uzaramba Karasira Aimable agomba kongera gusuzumwa n’abaganga mu bitaro bya Careas Ndera.
Urukiko rwategetse ko ibitaro bya Careas Ndera bishyiraho abaganga batatu bagomba gusuzuma niba afite uburwayi bwo mu mutwe, urwego uburwayi bwaba bugezeho niba abufite ndetse no kureba niba koko bushobora gutuma akora ibintu atatekerejeho.
Urukiko rwategetse ko raporo y’abaganga igomba kuba yamaze kurushyikirizwa bitarenze tariki ya 15 Gicurasi 2023. Raporo yakozwe n’umuganga wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu 2021 yagaragaje ko Karasira Aimable afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko hari ubwo avuga ibintu atabitekerejeho.
Iyi raporo yasabaga ko uyu mugabo yajya akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe buri mezi atatu ariko kuva icyo gihe yari atarongera gusuzumwa.
Me Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko yari yavuze ko Karasira yahabwa nibura iminsi irindwi akurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye imiterere y’uburwayi bwe kuko iyo raporo yo muri 2021 itashingirwaho uyu munsi.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya nibura impamvu zatuma hatabaho uburyozwacyaha zirimo kuba ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko no kuba ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha, icyakora uwitesheje ubwenge ku bushake mu gihe cyo gukora icyaha arakiryozwa nubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.
Ibyaha Karasira Aimable akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.