Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yateranye amagambo n’umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru cya TV&Radio1 ariwe Kakoza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu kiganiro rirarashe gitambuka kuri radio na Tv1 buri gitondo aho bavugaga ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’abantu bafite ibinyabiziga ariko bakaba babangamiwe n’imfatamashusho (Camera) zo ku muhanda aho bavuga zibarenganya zikabandikira umuvuduko utandukanye n’uwemewe ku byapa byo ku mihanda bigaragaza ikigero cy’umuvuduko uri kuwutwariramo atagomba kurenza.
Abafite ibinyabiziga nk’imodoka na moto bavuga ko hari imfatamashusho zishirwa ku muhanda zigahishwa mu byatsi ku buryo baba badashaka ko hagira uzibona. Kuri iki kibazo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangarije Radio Rwanda ko izo mfatamashusho baba batagamije kuzihisha abantu ko ahubwo bazishira ahantu ikwiriye ko ireba neza imodoka ziri kunyura muri uwo muhanda zose.
Ikindi kibazo gikomeye abafite ibinyabiziga bagaragaza ngo ni uko izo mfatamashusho bashira ku muhanda ngo zibandikira amande y’umuvuduko kandi ngo uwo muvuduko atari wo icyapa kerekana kuri uwo muhanda.
Mu kiganiro rirarashe kuri Tv na Radio1 cyarimo Mutabaruka Angelbert na KNC bavugaga kuri iki kibazo cy’abacibwa amande kandi batarengeje umuvuduko usabwa n’icyapa kigaragaza umuvuduko ibintu bavugaga ko ari akarengane.
Mu gushaka kugira icyo babimenyaho, aba banyamakuru babiri bahamagaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Mutabaruka Angelbert wamubajije bwa mbere yagize ati: “Abantu bakomeje kwibaza ku kibazo cy’izi camera zo ku muhanda n’ibyapa. Ibyapa biragaragara ko ari 60 (Km/h) ariko wagitambuka, wagera imbere gato, camera ikagufata ko warengeje umuvuduko wa 40. Abantu barimo kwibaza, ibi bintu muri kubihuza mute?”
Mu gusubiza, CP Kabera yavuze ko Polisi yabihuje, ahubwo aba banyamakuru ari bo batabihuza. Akomeza ati: “Aho kugira ngo muzinduke mukangurira abaturage Iteka rya Perezida, nimero 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 (…) Murarwanya itegeko, murimo murarwanya itegeko.”
Mu gihe CP Kabera asubiramo ko aba banyamakuru barimo kurwanya itegeko, KNC yamusubije ati: “Ntabwo turimo turarwanya itegeko, utatwangisha abaturage…ntabwo turimo turarwanya itegeko, witubeshyera…itegeko ahubwo ni mwebwe murimo kuryica.”
Ni impaka zaranzwe no kwimana ijambo aho CP Kabera yakomezaga kuvuga asobanura itegeko mu gihe KNC nawe agerageza ku musaba ijambo. CP Kabera yageze aho yemera guha umwanya KNC, ariko agira ati: “Ndawuguhaye ariko icyo kintu ucyandike, niba utangiye ikiganiro ariko ntiwigishe abaturage itegeko uko riteganya, umenye ko urimo kuyobya abaturage.”
Mu kumusubiza, KNC yagize ati: “Afande, uranshinja kuyobya abaturage, wowe wakwishinje kubwira abantu ko batagomba kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali! Si wowe wabivugiye hano, mbigarure? Wowe ubwawe warivugiye mu kiganiro yuko nta muntu n’umwe wemerewe kurenza umuvuduko wa 40 mu mujyi wa Kigali, na n’ubu ngubu kikaba ari cyo kibazo mu mujyi wa Kigali.”
CP Kabera yamusubije ko muri icyo kiganiro bagiranye, yamubazaga ibyapa, amubwira ko ajya kubyirebera, asanga hariho n’ibya 60 Km/h. KNC ntiyanyuzwe, yahise amubaza impamvu ibyapa bigaragara ko ari ibya 60Km/h, ariko imfatashusho zikandikira abantu ku muvuduko wa 40Km/h ikibazo CP Kabera yaje kwemeza ko gishoboka ko cyabayeho anasaba abo byabayeho kwegera Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda bakabafasha.
Iki kibazo cya Kamera zo ku muhanda zica amande y’umuvuduko kandi udahuye n’icyapa kiri muri uwo muhanda ikintu abantu benshi basaba ko byakosorwa hakajya hshirwa kamera zijyanye n’icyapa kuri uwo muhanda.