Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yatangaje ko ari gutegura gusezera mu ikipe y’Igihugu muri uyu mwaka kuko adashaka kugenda agize uwo akubita box (igipfunsi).
Haruna usanzwe ukinira AS Kigali, yatangiye gukinira u Rwanda ubwo rwahuraga na Somalia muri CECAFA ku wa 27 Ugushyingo 2006. Ibi yabitangarije mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV ku Cyumweru, aho yavuze ko ari gutegura uburyo azasezera mu Ikipe y’Igihugu ndetse ashimangira ko uyu mwaka wa 2022 ari wo wa nyuma.
Ati “Ntabwo nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubitegura.”
Aha ni ho umunyamakuru yamubajije ati “uyu mwaka”? Haruna yasubije ati “Cyane.”
Kapiteni w’Amavubi yongeyeho ko “Igihe cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo.”
Yakomeje agira ati “Nubwo bavuga ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu Gikombe cya Afurika cyangwa ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare, nkigendera neza nta mutima mubi.”
Haruna aheruka gukinira Ikipe y’Igihugu ku mukino wa Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse wari uwa 105 mu Amavubi aho yashimiwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA). Ubwo Amavubi yari amaze gutsinda Mozambique muri Werurwe 2021, akiyongerera amahirwe yo kubona itike ya CAN 2021, Niyonzima yavuze ko nibiramuka bigezweho azasezera mu Ikipe y’Igihugu gusa ntabwo byaje gukunda kuko basezerewe.
Mu Ugushyingo 2021, yari yavuze ko ashobora gusezera nyuma y’umukino wa Kenya wakurikiye uwa Mali, ariko nabwo ntiyawukinnye kubera ibyago yagize gusa ari guteganya gusezera muri uyu mwaka wa 2022.