Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko yakoze ubusesenguzi hirya no hino mu gihugu, isanga ahantu hagera kuri 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura iteganyijwe muri ibi bihe by’Itumba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi no gukumira ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage, zirimo no kubimura.
Rukebanuka yagize ati “Mu busesenguzi tumaze iminsi dukora nka MINEMA dufatanyije n’izindi nzego, twabonye ahantu hagera kuri 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura mu gihugu hose. Abaturage bagomba kuba bahavuye, iyi mvura itahabasanga, icya kabiri, hakwiye kugira n’ibikorwa bihakorwa; niba ari gusibura inzira z’amazi, gukaza ibisenge, mu by’ukuri haracyari akazi.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko nyuma y’ibyavuye muri ubu busesenguzi, imiryango irenga 4800 yari ituye muri utu duce yamaze kwimuka.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyateguje ko muri uku kwezi kwa Mata 2024, imvura izagwa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu izaba iri hejuru gato y’isanzwe igwa muri iki gihe. Biteganyijwe ko imvura izagwa muri Gicurasi izaba ifite imbaraga.
Iki kigo cyasobanuye ko impamvu y’iyi mvura ari ubushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde buri hejuru y’ubusanzwe ndetse n’umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yasobanuye ko iyo ubushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde ari bwinshi, akarere u Rwanda ruherereyemo kaba gafite ibyago byo kwibasirwa n’imvura nyinshi.
Yagize ati “Ibyo mu rurimi rw’Icyongereza tubyita El Nino. Iyo dufite El Nino, ni cya gihe dufite ubushyuhe bwo mu nyanja bwiyongereye, amazi akayayuka, akajya mu kirere, ubuhehere bw’umwuka mwinshi noneho bukagusha ya mvura nyinshi.”
Rukebanuka yasabye abantu batuye mu manegeka kudategereza ko inzu zabo zibagwaho, ahubwo ko bakwiye kwimuka. Abubakishije ibikoresho bitaramba bo basabwe gusaba uruhushya rwo kuzivugurura, zigakomera.
Yagize ati “Witegereza ko iyo nzu ikugwaho, ahubwo saba uruhushya uyivugurure, uyikomeze. Ibyo biratuma biguhe icyizere ko yaryama agasinzira.”
Umwaka ugiye gushira Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y’igihugu byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, byatwaye ubuzima bw’abarenga 130. Mu 4800 bamaze kwimuka, harimo abavuye muri ibi bice