Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu ndetse kuva uyu mwaka watangira, Abanyarwandakazi bagera kuri 400 biganjemo abangavu bagaruriwe ku mipaka itandukanye bagiye gucuruzwa.
Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, aganira na Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Ukwakira 2023 byibanze ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu.
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko kuva umwaka watangira hari Abanyarwanda 400 ‘biganjemo abakobwa bato’ bakumiriwe kwambuka igihugu nyuma yo gukemangwa n’inzego zibishinzwe zikaza gutahura ko bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga.
Yagize ati “Abana cyane cyane b’abakobwa, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [Immigration] na Polisi bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda, muri uyu mwaka gusa turimo ni 400.’’
Aba barimo abo babonaga bari mu kigero cy’imyaka 18, 19 na 20 bababaza aho bari kugana bakumva bari kujijinganya.
Ati “Bakamubaza bati urajya he ati ‘ndajya Tanzania, kwande?’; bakurikirana amakuru ari muri telefoni ye bagasanga inzira ziramujyana muri Oman.’’
Si ubwa mbere humvikanye Abanyarwandakazi bataka nyuma yo kugirira ibibazo mu bihugu byo mu Barabu, aho bajya bizezwa akazi keza ariko bahagera bagahura n’uruva gusenya, rimwe na rimwe bagashorwa mu busambanyi n’irindi hohoterwa.
Gen (Rtd) Kabarebe yijeje ko Leta yahagurukiye ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu no guhangana n’amayeri akomeye bakoresha.
Ati “Gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu yarahagurukiwe cyane. Ntabwo byoroshye kuko bafite amayeri menshi bakoresha bakaba bagenda.’’
Yagaragaje ko izo nzira zitemewe ariko hari kurebwa uko byahabwa umurongo hagati y’ibihugu ku buryo hazajya hakoreshwa izemewe zo guhererekanya abakozi ndetse n’amakuru yabo agashobora guhererekanywa.
Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kitazahita gikemuka ariko mu guhana amakuru bizafasha kukibonera umuti.
Ati “Biriya bihugu bikunze kubamo ibintu byo gucuruza abantu. Ntabwo bishobora guhita bishira. Hari ibyigeze guca kuri YouTube, narabibonye mfata link nyiha Minisitiri Biruta. Uwo mugore baramugaruye.’’
Kugeza ubu, Abanyarwanda 1780 ni bo bazwi bakora muri Oman mu ngo z’abakire n’indi mirimo itandukanye. Mu bagiriye ibibazo muri iki gihugu, abagera kuri 32 ni bo basabye gucyurwa ndetse basubijwe mu Rwanda.