Mu batoza basaga 10 basabye gutoza Amavubi, FERWAFA yatangaje ko Carlos Alos Ferrer ari we watsindiye aka kazi ndetse ahita yerekanwa ku mugaragaro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022.
Hari hashize ibyumweru bigera kuri 3 ikipe y’igihugu Amavubi idafite umutoza, nyuma y’aho Mashami Vincent wari uyifite mu biganza atongerewe amasezerano. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryari riherutse gushyira hanze urutonde rw’abatoza basaga 10 batarimo umunyarwanda bari basabye akazi ko gutoza Amavubi, ariko umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2022 ni we werekanywe nk’umutoza mukuru mu gihe cy’umwaka umwe.
Carlos Alos Ferrer wahawe Amavubi ni muntu ki?
Amazina yose yitwa Carlos Alos Ferrer, yavutse tariki 21 Nyakanga 1975 avukira mu gace ka Tortosa ari na ho yatangiye umupira w’amaguru. Carlos ntabwo yakinnye ku rwego rwo hejuru kuko yavuye mu ikipe y’abato ya Tortosa, azamurwa mu nkuru aho byari mu 1993. Mu 1996 yayivuyemo yerekeza mu ikipe ya La Senia ayivamo ajya muri Alaves B, ahava yerekeza muri Don Benito, nyuma muri 2001 agaruka muri Tortosa.
Mu bijyanye n’ubutoza ari na ko kazi yahawe mu Amavubi, Carlos yahereye mu ikipe y’abato ya Amposta ubwo ni 2003-05, 2005-07 atoza Roquetenc ariko ayitoza anakina. Kuva mu 2007 kugera mu 2021 ku ikipe ya Neon Paralimni yaherukaga gutoza, Carlos nta kipe n’imwe ararenza umwaka ayitoza.
Reka duhere mu 2007 ubwo yahabwaga gutoza ikipe ya Tortosa akayivamo mu 2008. Nyuma yaho yongeye gutoza mu 2010 ahabwa ikipe ya Kitchen, ariko nayo mu 2011 yari yayivuyemo kare. Carlos yagarutse mu kazi mu 2015 atoza ikipe ya Pogon Siedlce ayitoza iminsi 123, atozamo imikino 10 atsindwa 7, anganya 2 atsinda 1 aba aragiye.
Ikipe yagiriyemo ibihe byiza ni Kairat Almaty yo muri Kazakhstan yatwaranye nayo igikombe cy’igihugu, ari na cyo gikombe rukumbi afite mu mateka ye. Yayitoje imikino 47 atsindamo 33, anganya 4, atsindwa 10, aha ni mu 2017. Mu 2018 Kazakhstan imaze kubona uwo musaruro yamuhaye ikipe y’igihugu y’abato, ariko yarinze ayivamo nta mukino w’irushanwa atoje.
Tugeze mu 2019 ubwo Carlos Alos Ferrer yazaga muri Afurika gutoza ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc. Iyi kipe yayigezemo tariki 21 Mutarama 2019 ayivamo tariki 30 Kamena 2019, bivuze ko nibura iminsi 160 yari ihagije ngo ave ku mugabane wa Afurika.
Gusa bucyeye bwaho tariki 1 Nyakanga 2019 Carlos yasinye mu ikipe ya Qatar SC ayivamo muri uwo mwaka tariki 22 Nzeri, bivuze ko yayimazemo iminsi 83 ari nayo kipe yamazemo igihe gito kuva yatangira umwuga w’ubutoza.
Tariki 21 Nzeri 2020, Carlos Alos Ferrer yasinye mu ikipe ya En Paralimniou yo muri Shipure ayivamo tariki 26 Werurwe 2021, iyi kipe yayitoje imikino 27 atsindamo 7, anganya 6, atsindwa 14. Iyi kipe yayisize ku mwanya wa 13 ndetse birangira imanutse mu cyiciro cya 2, ku nshuro yayo ya kabiri kuva yashingwa. En Paralimniou niyo kipe uyu mutoza wahawe Amavubi yaherukaga gutoza, akaba agiye kubaka andi mateka ye mu gihe cy’umwaka hano mu rw’imisozi igihumbi.
Carlos akunze gukinisha abakinnyi 3 inyuma, 5 hagati ndetse na ba rutahizamu 2. Ikintu gicyekwa ko cyaba cyatumye FERWAFA iha akazi uyu mutoza, ni uko yigeze kuba Umuyobozi wa Tekinike Mpuzamahanga muri gahunda za FC Barcelona kandi iyi kipe ifitanye umubano mwiza na FERWAFA kuri ubu. Uyu mutoza usimbuye Mashami Vincent, afite imikino iri imbere irimo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ndetse na tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha.
Hari hashize imyaka 4 Amavubi adatozwa n’umutoza w’umuzungu, kuko byaherukaga mu 2018 ku ngoma ya Antoine Hey. Carlos afite akazi gakomeye ko kumenya neza umupira wa Afurika, kugira uburambe ku buryo bwihuse kandi butanga umusaruro mu ikipe y’igihugu, gusubiza icyizere abanyarwanda bari batakarije Amavubi, no kugarura u Rwanda mu myanya myiza ku rutonde rwa FIFA.