Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda bwandikiye abapasitori bayoboye (ururembo) kubwira abakirisitu bari muri za paruwasi zigize urwo rurembo ko hashyizweho ibiciro bitandukanye bya serivisi zitangirwa mu rusengero.
Mu ibaruwa yo ku wa 5 Kanama 2024, byoseonline ifitiye kopi, Umushumba Mukuru wa ADEPR,Pasiteri Ndayizeye Isaïe, avuga ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama Nkuru y’Abashumba,yabaye ku wa 14 Gashyantare 2024 na 17-18 Nyakanga 2024.
Iyi baruwa imenyesha komite Nyobozi y’Itorero ADEPR mu mujyi wa Kigali, gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro.
Mu byo abayobozi basabwe kwibutsa abakirisitu harimo nkaho ikarita y’umubatizo igurishwa amafaranga 1000.
Ni mu gihe icyangombwa gihabwa umwana wasabiwe umugisha nacyo kigurishwa 1000.
Kwandikisha ubukwe n’icyangombwa ( Certificat) gihabwa abashyingiwe ari 10.000 Frw .
Ibi biciro bifite umwihariko wo kuba abatuye mu Mujyi bakwa amafaranga ari hejuru ugereranyije n’abo mu cyaro.