Umuryango wo kwa Rwigara Assinapol watsinze umujyi wa Kigali mu rukiko rukuru ndetse uyu mujyi wa Kigali ucibwa ihazabu ry’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 433 ndetse n’igihembo cy’Avoka kingana na miliyoni imwe y’amanyarwanda.
Uyu kandi ni nawo mwanzuro urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwafashe ariko impande zombi yaba umujyi wa Kigali n’umuryango wa Rwigara barawujuririra mu rukiko rukuru.
Umuryango wa Rwigara mu bujurire wasabaga ko umujyi wa Kigali uwishyura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 900 angana n’agaciro k’umutungo wabo w’ubutaka. Ni mu gihe umujyi wa Kigali wo wajuriraga usobanura ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarenze imbibi z’ikiburanwa.
Gusa n’ubwo umuryango wa Rwigara watsinze uru rubanza, Adeline Rwigara uwuhagariye yatangarije VOA dukesha aya makuru ko atishimye.
Adeline yasobanuye ko umuryango we umaze igihe kirekire uburana umutungo wawo wafatiriwe n’umujyi wa Kigali kuko urubanza rwatangiye mu 2012, ariko urukiko rukuru rukaba rutawugeneye amafaranga yose wifuza. Yababajwe kandi n’igihembo cya avoka urukiko rukuru rwagennye kuko ngo ntigihwanye n’icyo bahaye abanyamategeko muri iyi myaka yose bamaze mu rubanza.
Mu Kuboza 2021 ni bwo uyu muryango watangiye kuburana urubanza rw’ubujurire n’umujyi wa Kigali wafatiriye ubu butaka mu buryo wasobanuraga ko budakurikije amategeko. Umujyi wa Kigali ni wo wajuririye icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwari rweguriye uyu muryango ubu butaka. Umujyi urabufite, ndetse wabuhaye ikigo cy’ubwiteganyirize, RSSB, ikindi gice cyabwo cyubatsemo igorofa.
Gusa uyu mujyi uvuga ko umutungo urukiko rwategetse ko usubizwa abo mu muryango wa Rwigara atari uwabo wose, kuko ubutaka uyu muryango watsindiye atari ubwawo bwose.
Impamvu abanyamategeko b’uyu mujyi bemezaga ko ubu butaka bwose atari ubw’abo kwa Rwigara, ngo ni uko uyu mushoramari wapfuye muri 2015 (Rwigara) yishyuye abaturage bamwe bari barabumugurishije. Aba banyamategeko bemezaga ko Rwigara yari kwegukana ubu butaka bwose mu gihe yari kuba yarishyuye abaturage bose babumugurishije.
Ariko umuryango wa Rwigara wo wemeje ko ufite ibyemezo bigaragaza ko abaturage bose bishyuwe mu 2005, ariko ukaba utarahawe ibyemezo by’ubu butaka. Umujyi wa Kigali na wo uvuga ko ufite ibyemezo byo mu 2009 bigaragaza ko umushoramari yishyuye bamwe, abandi ntiyabishyura.