Riderman yifashishije inganzo ye, yagiriye inama barumuna be bafite inyota y’ubwamamare abibutsa ko nubwo babibona nk’ibintu by’agatangaza ariko na byo atari shyashya.
Ibi Riderman yabikomojeho mu ndirimbo ye nshya yise ‘Iwabo w’abasitari’, aho mu nyikirizo yayo agira ati “Iwabo w’abasitari habayo ishyaka n’ishyari, iwabo wo kumenyekana haboyo ubukana, iwabo w’abasitari tubayo ariko ni habi, ni byinshi duhisha abafana nta wampakanya.”
Uyu muraperi ahamya ko iyi ndirimbo yayanditse mu rwego rwo kugira inama barumuna be bafite inyota y’ubwamamare bityo ahamya ko bakwiye kujya babwizwa ukuri bakabyinjiramo bazi ibyo bagiyemo.
Ati “Ntekereza ko nafashe ukuri kwanjye, nongeraho ukw’abafana nkunze kubona, ukw’itangazamakuru n’ukwabandi bantu bose ubundi nkwifashisha mu gukora iyi ndirimbo.”
Riderman ahamya ko hari benshi mu rubyiruko rbaarukira kwihutira mu bwamamare ariko kuko baba batazi ukuri ugasanga babiguyemo.
Uyu muraperi ahamya ko nubwo hari byinshi byiza by’ubwamamare, ariko hari na byinshi bibi by’umwihariko umubano w’ababihuriyemo.
Mu rwego rwo kubwiza ukuri abakurikirana umuziki we barimo n’urubyiruko runyotewe n’ubwamamare, Riderman yavuze ko yahisemo gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo kubibutsa ko Isi baba birukira atari iy’ibyiza gusa kuko inabamo byinshi bibi.