Abimuwe mu Mudugudu uzwi nko kwa Dubai kubera inzu zubatswe n’uyu mushoramari zendaga kubagwira, barasaba Umujyi wa Kigali kuzibasubiza bakazisanira kuko ngo ibyo bijejwe byo kuzisanirwa bitigeze bikorwa.
Ni inzu 7 zari zituwemo n’imiryango 23 nk’uko iyi nkuru dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ivuga.
Umujyi wa Kigali muri Mata, uyu mwaka, nibwo wasabye abari bazituyemo kuzivamo kuko zitari zujuje ubuziranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye guhirima.
Nyuma y’amezi 10 bazikuwemo, bamwe muri ba nyiri izo nzu bavuga ko Umujyi wa Kigali nta kintu na kimwe wazikozeho, bakaba bifuza kuzisubizwa bakisanira cyangwa Umujyi wa Kigali ukabubakira nk’uko wari warabyiyemeje.
Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo batakibagiwe gusa ngo baracyategereje ibizemezwa n’inkiko.
Umushoramari Nsabimana John uzwi nka Dubai wari wubatse izi nzu we aracyafunzwe, mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko ubushinjacyaha bumusabiye gufungwa imyaka irindwi.