Abanyeshuri 500 bahawe buruse zo kujya kwiga muri kaminuza mu bijyanye n’ububyaza hagamijwe kuziba icyuho cy’ababyaza bake u Rwanda rufite, binyuze mu mushinga watangijwe n’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda.
Uyu mushinga wamurikiwe muri Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Angilikani mu Rwanda, East African Christian College (EACC) ku wa 19 Werurwe 2024, ukaba uri muri gahunda u Rwanda rusanganwe yo gukuba kane abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ababyaza kuko hari 1200 gusa mu gihugu hose.
Uyu mushinga umuritswe nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yari aherutse gutangaza ko hakiri icyuho kinini mu mubare w’ababyaza u Rwanda rufite, dore ko nibura ababyeyi 14 babyara buri joro mu Rwanda, baba bashobora kwitabwaho n’ababyaza babiri gusa.
Umuyobozi wa East African Christian College (EACC) yanamurikiwemo uyu mushinga, Dr. Papias Musafiri Malimba, yavuze ko izi buruse zigiye kugira uruhare mu kongera umubare w’abigaga ububyaza kuko bari bake hagendewe cyane ku kuba ikiguzi cy’amafaranga y’ishuri gihanitse mu masomo y’ubuvuzi, ku buryo abashakaga kwiga ayo masomo baburaga ubushobozi.
Ati ‘‘Icya mbere biradufasha kongera umubare w’abanyeshuri cyane cyane muri izi porogaramu zo muri siyansi ziga ku buzima aho ubwitabire bwari buke, kubera ko abanyeshuri benshi badafite amikoro. Izi buruse rero zafunguriye amarembo abari bafite inyota n’ubushobozi bwo kwiga, bafite n’ubwenge bwo kwiga ariko bakagira imbogamizi yo kutabona ubushobozi bw’amafaranga.’’
Abo banyeshuri 500 bahawe izi buruse banatangiye kwiga, aho ku ikubitiro 240 biga muri East African Christian College, 98 biga muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), mu gihe 162 bo biga muri Kibogora Polytechnique.
Umutoni Ange wigira kuri iyi buruse muri Kibogora Polytechnique yishimiye ko inzozi ze zo kuba umubyaza zigiye kuba impamo, kuko yazihoranye ariko akaba yari yaratakaje icyizere cyo kubwiga kuko ababyeyi be batari bafite ubushobozi bwo kumwishyurira amafaranga y’ishuri.
Ati ‘‘Narishimye menye ko ndi mu batoranyirijwe guhabwa buruse, kuko numvaga ko ngiye kugera ku nzozi nagize nkiri umwana ko nzaba nyine umubyaza. […] kujya kwiga byari bigoranye, gushaka amafaranga y’ishuri byari bigoranye, ubushobozi bw’ababyeyi bwari hasi kuko twari abana benshi mu rugo twari dukeneye ibikoresho.’’
Abagera kuri 260 muri abo banyeshuri ni ab’igitsina gabo, mu gihe 240 ari igitsina gore, bakaba bari kwiga binyuze mu mushingwa wa USAID Rwanda witwa ‘USAID Ireme’ ushyirwa mu bikorwa n’ Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere ubuvuzi by’umwihariko mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere (Management Sciences for Health- MSH).
Muri bo hari abari kwiga Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza, hakaba n’abari kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Umuyobozi uhagarariye umushinga wa USAID Ireme, Anita Asiimwe, yibukije abo banyeshuri ko bitezweho umusaruro mwiza mu mwuga w’ububyaza mu Rwanda mu myaka iri imbere, mu gihe bazaba bamaze kwiga bakoherezwa aho bakenewe cyane kurusha ahandi.
Ati ‘‘Turi hano uyu munsi turi muri uyu muhango kugira ngo dutangize iki gikorwa, ariko turatekereza tukareba igihe mwese muzaba mwarangije, Minisante yamaze kubohereza aho mukenewe cyane kurusha ahandi mu gihugu, mufite ibyo mwese murimo gufatanya kugira ngo ababyeyi baze babagana, bashobore kubyarira mu maboko meza.’’
Umuyobozi w’Umuryango MSH, Marian Wentworth, yashimiye Leta y’u Rwanda kuri gahunda yayo yo gukuba kane abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ababyaza, ahamya ko uyu muryango ayobora ugiye kugira uruhare mu gutuma uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa ibyafatwaga nk’inzozi bigatangira kuba impamo.
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Ana Bodipo-Mbuyamba, yifurije amahirwe masa abahawe izo buruse, abibutsa ko akazi bazakora nyuma yo kwiga kazagira uruhare mu gihundura ubuzima bwa benshi, cyane cyane baha icyizere cy’ubuzima bwiza ababyeyi bagiye kubyara ndetse n’abana bavuka.
Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana, yashimiye uruhare rw’abaterankunga batandukanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, anagaragaza ko izagira uruhare mu kongera umubare w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima u Rwanda rufite, bakaba benshi ndetse banafite ubumenyi bukenewe mu kurokora ubuzima bw’Abaturarwanda.