Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangaje ko hari kunozwa itegeko rihana abatwara amatungo mu buryo buyabangamiye kuko bimaze igihe kinini bigaragara ko ahohoterwa.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abacuruzi batwara amatungo mu modoka cyangwa ku magare na moto mu buryo buyabangamira. Hari abo ubona batwaye inka mu modoka zicucitse kandi zigerekeranye bazihambiriye amahembe n’amazuru ndetse n’abazirika amatungo magufi arimo ingurube, ihene n’inkoko ku magare bayacuritse.
Ubwo umunyamakuru wa Igihe dukesha iyi nkuru yahuraga n’umugabo wo mu Karere ka Nyagatare ahambiriye ihene ku igare azicuritse, yamubajije impamvu azitwaye atyo amusubiza ko nta bundi buryo bwo kuzitwaramo afite.
Ati “Ihene nzigura mu isoko nkazihambira ku igare nazigeza mu rugo nkazimarana igihe gito nkongera nkazigurisha. Uku nzitwaye ku igare mbanza kuzisasira, kubera ko ari hene z’ishyamba iyo uyikuruye igenda yigaragura hasi. Byabaye ngombwa ko nzihambira ku igare gutya.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) Dr Uwituze Solange, yavuze ko hamaze gushyirwaho iteka rya Minisitiri rigena uko amatungo atwarwa n’ibihano ku bayatwara nabi.
Ati “Kubona ingurube igenda ihengamye ku igare cyangwa kuri moto cyangwa inkoko zicuramye kuri moto bibangamira uburenganzira bw’amatungo bikanabangamira ubuziranenge bw’inyama. Hari iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rishyiraho uko amatungo akwiye gutwarwa.”
“Ayo twari dufite yashyiragaho amasaha ko gutwara amatungo bitarenza saa Kumi n’ebyiri, ko inka muri Fuso zigombaga kuba hagati ya 18 na 20 ariko ugasanga inka nyinshi n’ingurube zigenda mu bwato ugasanga turavuga muri Fuso gusa, agenda kuri moto cyangwa amagare ntituyavuge.”
Yasobanuye ko hari kunozwa itegeko kandi biteganyijwe ko rizashyirwa hanze bitarenze muri Nyakanga 2022 bityo bizeye ko ikibazo cyo guhohotera amatungo kigiye gukemuka.
Ati “Niriba ryasohotse neza tuba dufite uburyo bwo gukurikirana ko amatungo atwarwa neza.”
Dr Uwituze yavuze ko muri iryo tegeko hatazarebwa gusa ku gutwara amatungo, ahubwo hazitabwa no kuyagaburira neza, kuba ahantu heza ndetse n’igihe agiye kubagwa bigakorwa mu buryo butayababaza. Mu bihano biteganyijwe hazaba harimo no guhagarika ubucuruzi bw’umuntu utwara nabi amatungo.