Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana by’umwihariko abatuye mu Mujyi no mu nkengero zawo bafite ikibazo cy’amazi akomeje kubura kugeza aho ijerekani imwe bayigura guhera ku mafaranga 500 Frw kuzamura.
Ni ikibazo batangiye guhura nacyo mu mpera za Mata aho kuva icyo gihe hashyizweho ingengabihe yo kubasaranganyamo amazi nibura rimwe mu cyumweru ariko abaturage bavuga ko iyo gahunda nayo idakurikizwa.
Ubusanzwe mu Karere ka Rwamagana hakwirakwizwa metero kibe 2600 z’amazi ahari, aya mazi ni 11% ugereranyije n’amazi akenewe muri aka Karere kose akaba ariyo ntandaro y’ibura ry’amazi, hiyongeraho kandi amatiyo ashaje.
Umuturage wo mu Kagari ka Nyagasenyi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko agiye kumara amezi abiri muri robine ye hatageramo n’igitonyanga. Yavuze ko biri kubagiraho ingaruka kuko basohora amafaranga menshi bagura amazi.
Ati “ Iwanjye duheruka amazi mu matariki ya mbere y’ukwa Gatanu. Ingaruka byangizeho ni uko nibura buri munsi nkoresha 3000 Frw by’amazi. Ni ibintu bibangamye cyane, bahora batubwira ko hari uburyo bwo kuyasaranganya ariko umunsi wo kuwa Kabiri batubwiye ntabwo amazi ajya aza, duhera mu gitondo turekereje bukarinda bucya ataje.”
Twagirayezu Augustin we yavuze ko baherukaga amazi muri Mata bikaba byaratumye akazi ke k’ubufundi gahagarara. Yavuze ko kuri ubu amazi bari gukoresha ijerekani bayigura 500 Frw.
Ati “ Ingaruka bitugiraho akazi karahagarara, nk’ubu tuba twashomereye nta muntu wakubaka yaguze ijerekani ya 500 Frw. Njye nsanzwe ndi umufundi nakabaye ninjiza 6000 Frw ariko ubu ndicaye kurya bihita bigorana. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko badufasha amazi akaboneka akagera kuri benshi kuko byahagaritse akazi kacu.”
Niyibikora Jean de Dieu we yavuze ko ubusanzwe umuryango we urya kubera ko aba yakoze akazi k’ubuyede cyangwa yabumbiye abantu amatafari, kuri ubu akazi ke gasa n’akahagaze kubera ibura ry’amazi mu Mujyi wa Rwamagana.
Umuyobozi wa Wasac mu Karere ka Rwamagana, Mugeni Geneviève, yavuze ko mu gihe cy’izuba amazi agabanuka cyane bitewe nuko abatuye uyu Mujyi biyongereye banongera ibikorwa by’ubwubatsi mu mpeshyi kandi imiyoboro y’amazi yo ikaba itarongerewe.
Mugeni yavuze ko hari gahunda yo gusaranganya amazi mu baturage bashyizeho mu rwego rwo kubafasha kuyabona.
Yavuze ko hari aho amazi atagera kubera imiterere yaho hakaba n’igihe ingengabihe idakurikizwa bitewe n’uko hari ahantu haba hakenewe amazi mu buryo bwihuta nko ku bitaro, ku mashuri y’abana n’ahandi.
Ati “Hari gahunda y’isaranganya bagerageze mu gihe bayabonye rimwe mu cyumweru cyangwa rimwe mu minsi nk’itanu bajye babyihanganira kuko bazi ko hari ingamba zo kubikemura mu buryo burambye, turagerageza natwe kubikemura byibura ya minsi twabemereye bajye babonaho amazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko ikibazo cy’amazi muri aka Karere kizakemurwa n’uruganda rw’amazi rwa Karenge aho imirimo yo kwishyura abaturage no kubimura yamaze gukorwa.
Yavuze ko kuri ubu abakozi babishinzwe bari gupima ahazubakwa urwo ruganda rw’amazi ruzubakwa.
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko uru ruganda rw’amazi rwa Karenge ruzatwara miliyari 62 Frw rukazaha amazi Umujyi wa Kigali ndetse n’aka Karere ka Rwamagana. Biteganyijwe ko ruzajya rutanga metero cube ibihumbi 48 buri munsi.
Kuri ubu hari ibigega byatangiye kubakwa muri Muyumbu na Bihembe byose bizajya byakira amazi ava mu ruganda rwa Karenge bibafashe mu kuyakwirakwiza hirya no hino mu mirenge itandukanye y’aka Karere.