Abasirikare b’Abarusiya bafatiwe ku rugamba, bashinje Perezida Vladimir Putin gutuma bagaba ’ibitero by’iterabwoba’ muri Ukraine; bamuburira bamubwira ko bazamuhagurukira.
Aba basirikare bamaganye igitero ingabo z’u Burusiya mu minsi ishize zagabye ku bitaro by’ababyeyi mu mujyi wa Mariupol, bavuga ko ari igikorwa cya ki-Nazi.
Ni igitero cyaguyemo abantu bane ku wa 09 Werurwe, barimo n’umugore utwite. Aba basirikare batatu basanzwe ari abapilote mu ngabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere, mu kiganiro na Televiziyo ya CNN, baburiye Perezida Putin ko ibyo ari gukora atazabihisha igihe kirekire.
Bati: “Ibi ntuzabihisha igihe kirekire kuko abasirikare benshi basangiye ibyiyumvo bimwe, butinde butebuke tuzataha.”
Aba basirikare kandi bashinje abayobozi babo bakuru mu ngabo z’u Burusiya gukorera ’ibyaha biteye ubwoba’ abasivile b’abanyamahoro bo muri Ukraine, bungamo bati: “ntushobora kubabarira icyo kintu.”
Umwe muri bo witwa Maxim yagize ati: “Sinzi igishobora kurengera amarira y’umwana, yemwe ibibi kurushaho; ni imfu z’abaturage b’inzirakarengane.“
“Ibi byose ntibiri mu kwambura intwaro Ukraine no gutsinda ingabo za Ukraine, kuko kugeza ubu imijyi irimo abaturage b’abanyamahoro iri gusenywa.”
Aba basirikare baburiye Perezida Vladimir Putin mu gihe hari abakurikiranira hafi iby’u Burusiya na Ukraine bavuga ko abasirikare bafashwe mpiri bashyirwaho igitutu cyo kwamagana ubutegetsi bw’i Moscou.
Gusa, CNN ivuga ko ubwo bariya basirikare bayiganirizaga bari batuje, yemwe ngo nta n’umwe muri bo wambaye amapingu.
Maxim yavuze ko abenshi mu basirikare b’u Burusiya badashyigikiye iriya ntambara, nyuma yo kubeshywa ko bagiye muri Operasiyo ya gisirikare mu gace ka Donetsk bakisanga bahanganye n’abavandimwe babo bo muri Ukraine.
Yavuze ko Putin n’abantu bo hafi ye batangije iriya ntambara kugira ngo bagere ku nyungu zabo bwite, bitwaje gukuraho abategetsi ba Ukraine bitwara nk’aba-Nazi.
Yavuze ko nta Mico ya ki-Nazi cyangwa iya gi-Fazi abona muri Ukraine kuko abaturage b’iki gihugu ntaho batandukaniye na bagenzi babo bo mu Burusiya. Mugenzi we witwa Alexei yavuze ko atari bo bagenaga uwo bagomba kurasa cyangwa icyo bagomba kurasa, ko ahubwo byaterwaga n’amabwiriza.
Mugenzi wabo witwa Maksim Chernik, we yavuze ko bibababaza cyane iyo batekereje ku makosa bakoze.
Yavuze ko bishobora kuzatwara umwaka wose, imyaka 10 cyangwa 100 ngo umubano wa Ukraine n’u Burusiya usubire mu buryo, gusa avuga ko nta wakwifuza kubaho nyuma y’iyi ntambara kubera ibyayibereyemo.