Abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), batangaje ko biteguye kujya muri Ukraine mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu “abavandimwe babo” b’Abarusiya.
Amashusho y’aba basirikare bagaragara bambaye impuzankano ya FACA yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe. Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe mu kigo gitangirwamo imyitozo ya gisirikare cya Berengo kiri mu ntanzi z’umurwa mukuru wa Centrafrique, Bangui.
Iki kigo ingabo za Centrafrique zigihererwamo imyitozo n’Ingabo z’Abarusiya ku bufatanye bwa Leta z’ibihugu byombi, gusa Umuryango w’Abibumbye wakunze kwamagana ziriya ngabo z’i Moscou izita abacancuro bo mu mutwe wa Wagner ushinjwa ibikorwa bihonyora ikiremwa muntu.
Mu mashusho abasirikare ba Centrafrique bumvikana bagira bati: “Turi hano kugira ngo dufashe u Burusiya kurwanya abashaka guhirika ubutegetsi no kurwana muri Ukraine. Rero turiteguye, u Burusiya nibudusaba kujya muri Ukraine tuzajyayo, turabyiyemeje.”
Bakomeza bagira bati: “Si u Burayi cyangwa ibihugu bya NATO bizadutera ubwoba. Twiteguye kurwana, kuko natwe u Burusiya bwadufashije kurwana muri iki gihugu. Twagize intsinzi. Rero tugiye gufasha u Burusiya kurwana neza muri Ukraine no kwirukana amabandi ya Ukraine.”
Aba basirikare kandi bumvikana batera Abarusiya akanyabugabo babizeza ko abavandimwe babo bo muri Afurika biteguye kujya kubarwanaho vuba.
Bati: “Bavandimwe bacu b’Abarusiya, nimukomere! Twebwe Abanyafurika tuzagera aho vuba. Nimukomereze Aho!”
Ntibiramenyekana niba koko Centrafrique yaba yiteguye kohereza ingabo mu Burusiya, bijyanye no kuba RFI dukesha iyi nkuru itashoboye kuvugana n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za kiriya gihugu cyangwa Guverinoma yacyo.
Cyakora cyo mu minsi ishize ubwo Loni yatoraga umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara bwatangije kuri Ukraine Centrafrique iri mu bihugu 35 byanze kuwushyigikira, ihitamo kwifata.