Abasirikare babiri bo muri Ukraine bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’u Burusiya, bashyingiwe, bakorerwa ibirori byihariye na bagenzi babo barufatanyije.
Muri ibi birori, bagenzi babo bari bambaye impuzankano y’igisirikare, babataramiye ndetse banabatunganyiriza ibyo kurya, nko mu bukwe busanzwe.
Hagaragaye abasirikare babiri bafashe inshingano y’ubupadiri, basezeranya aba bakunzi, bifashishije amagambo akoreshwa muri Kiliziya Gatolika, banakora indi migenzo bijyana.
Umukwe, Valerii Filimonov, muri videwo ya The Srait Times yumvikana agira ati: “Twafashe icyemezo cyo gusezerana kubera ko turi mu bihe bikomeye, kandi nta wamenya ikizaba ejo. Ni yo mpamvu byari ngombwa ko bikorwa byihuse.”
Umugeni, Lesia Ivashchenko na we ati: “Tugomba kuba muri ibi bihe. Abantu benshi barabivuga ariko abake babasha kubaho hashingiwe kuri iri tegeko. Kugira ngo dukomeze twiyumvemo inshingano, dukeneye kuba muri ibi bihe, tunagira icyizere cy’ibyiza. Tugomba gukora ibishoboka byose mu buzima.”
Uyu mugeni yasobanuye ko mu by’ukuri we na Filimonov batari barateganyije gukorera ubukwe ku rugamba, cyane ko kandi mbere yo kurujyamo nta na gito bari baruziho, keretse ibyo bumvanaga abantu.
Ngo ariko bamaze kurugeramo, barasobanukiwe, bigira inama yo gushyingirwa bakiriho kandi bemeza ko iki gikorwa cyabongereye imbaraga kuri uru rugamba