Muri iyi minsi aho ikibazo cy’ubushomeri kigenda gifata indi ntera, kuri uyu wa Kabiri, abasore benshi bo muri Ethiopia bagaragaye kuri Ambasade y’u Burusiya mu murwa mukuru, Addis Ababa, nyuma y’ibihuha bivuga ko hashakwa abasirikare bo kujya kurwana mu ntambara yo muri Ukraine.
Gusa, umuvugizi wa ambasade y’u Burusiya muri iki gihugu, Maria Chernukhina, yavuze ko nta bikorwa byo gushaka barwanyi biri kubera muri Ethiopia ko ahubwo iyo mbaga y’abantu yashakaga gusa kwerekana ko bashyigikiye u Burusiya.
Yatangarije BBC ati: “Dufite abashyitsi benshi kuri ambasade mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Uburusiya.” Chernukhina yongeyeho ko: “Bamwe muri bo batubwira ko bafite ubushake bwo gufasha mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko ntabwo turi ikigo gishinzwe gushaka abakozi.”
Benshi mu Banyetiyopiya bari kuri ambasade bagaragaye bitwaje ibyangombwa byabo nk’abagiye gushaka akazi bisanzwe. Umusore wari utegereje ku marembo yabwiye BBC ko arimo gushaka umushahara mwiza nk’umusirikare cyangwa ngo ahabwe akazi kandi kaboneka.
Ati: “Nanjye nkunda u Burusiya.”
Abandi bavuze ko bumvise ibihuha by’imishahara iri hejuru mu Burusiya. Ethiopia yari mu bihugu bitagaragaye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo itange ijwi ku mwanzuro wamagana igitero cy’u Burusiya muri Ukraine.