Bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku marangamuntu yabo ahabanye n’uko bagaragara ubu ku buryo hari aho bayerekana ntibemere ko ari bo, bagasaba ko ifoto zo ku marangamuntu zajya zihindurwa buri myaka 10.
Mu biganiro hagati yabo, abaturage bumvikana bavuga ko kuba umuntu afata indangamuntu ku myaka 16 bituma agenda ahinduka ku buryo atagira imyaka 40 agisa nk’uko yari asa. Hari abavuga ko hari igihe umugabo amera ubwanwa, gukora impanuka se n’ibindi.
Ku bw’ibyo, hari abavuga ko byari bikwiye ko ifoto iri ku irangamuntu ihindurwa ikajyanishwa n’uko umuntu aba agaragara mu gihe aba agezemo. Bavuga ko bishobotse amafoto ari ku marangamuntu yajya ahindurwa nibura mu myaka iri hagati y’itanu n’icumi.
Umukozi ushinzwe guhuza inzego n’ikigo n’Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Umushinga w’Irangamuntu (NIDA), Bagwaneza Annet, yabwiye RADIOTVA10 ko umuntu wifuza guhindura ifoto iri ku irangamuntu abyemererwa n’amategeko ariko agatanga impamvu zumvikana.
Akomeza agaragaza izo mpamvu, ati “Kuba isura y’umuntu yarahindutse mu buryo bugaragara tuvuge yari afite nk’imirari akajya kuyikosoza cyangwa se ibibare na byo akabikosoza cyangwa se umuntu yagize ibyago agira impanuka agira inkovu mu maso arahinduka.”
Uwifuza guhinduza ifoto ku irangamuntu, abisaba NIDA akayandikira ubundi akajyana iyo rangamuntu na we ubwe akajyayo kugira ngo basuzume ubwo busabe bwe.