Abasabye akazi mu karere ka Musanze batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha kujya gukorera ikizamini mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rukara mu karere ka Kayonza, intara y’Iburasirazuba kandi bamwe muri bo bari abashomeri batanagira n’urwara rwo kwishima.
Hashize igihe kirekire akarere ka Musanze gatanga imyanya y’akazi ariko bikarangira bamwe mu bakoze ibizamini bibuze mu batsinze ndetse n’abatsinze ntibinjizwe mu kazi mu myanya batsindiye.
Aha ni naho inzego zifite aho zihuriye n’umurimo harimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ( MIFOTRA), ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rishyinzwe imiyoborere myiza ( LARGA ) hiyongeyeho n’ubuyobozi bw’akarere, hashyizweho gahunda yo kujya hakorwa ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abasabye akazi mu karere ka Musanze bacyibona ku rutonde rw’agateganyo (Shortlisted ) bagomba gukora ikizamini cyanditse tariki ya 25/07/2022 kugeza ku ya 29/07/2022 ntibishimiye itangazo kasohoye kuko abenshi muri bo ngo basanzwe ari abashomeri bakibaza aho bazakura amafaranga y’urugendo (ticket ), ay’icumbi, ifunguro n’ibindi. Baravuga ko akarere kabikoze kagamije kubananiza no kugabanya umubare wabo (Minimiser).
Umwe muri bo waganiriye na bwiza uri ku rutonde rw’abahatanira umwanya w’imiyoborere myiza mu murenge (Good Governance and Specific Program Officer) ariko utashatse kwivuga amazina ye, yavuze ko yatunguwe no kubona azajya gukorera ikizamini cyanditse mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba kandi i Musanze n’aho haba ibigo byinshi bifite ibyumba bifite mudasobwa (Computer rooms).
Agira ati: “Natunguwe n’itangazo nabonye ryasohowe na Meya wa Musanze amenyesha abasabye akazi ko bazakorera ikizamini mu karere ka Kayonza. Mu gutekereza kujyana abazakora ikizamini mu karere ka Kayonza, birengagije ko turi abashomeri. Ese ubwo itike nayikurahe koko ndi umushomeri? Ese ubwo nk’umuntu uzakora ikizamini saa mbiri (8h00), nzagenda ryari? Ese nzarara hehe? Ibi biransaba kwitwaza inzitiramubu nkirarira mu rutoki cyangwa mu ishyamba kugira ngo mbone uko nakora ikizamini neza ntakererewe. Batugoye peeee!!!.”
Mugenzi we wasabye umwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ava i Musanze akajya gukorera ikizamini cy’akazi mu karere ka Kayonza.
Agira ati: “Ntibyumvikana ukuntu nava i Musanze, nkajya gukorera ikizamini cyo kuba Gitifu w’akagari mu karere ka Kayonza. Ese, nta sano byaba bifitanye n’ibimaze iminsi bivugwa mu karere ka Musanze, aho umuntu yatsindaga ikizamini, umwanya ugahabwa utaragikoze? None n’aho bahinduriye imikorere y’ibizamini, batangiye kutunaniza gutya? Ni gute natega, nkajya i Rukara muri Kayonza, mu ntara y’iburasirazuba ngiye gukorera umwanya wa Gitifu w’akagari mu bantu ibihumbi bibiri (2.000 ) hifuzwamo makumyabiri na batanu (25)? Njye ntabwo nzajyayo. Ni ukuvuga ngo batwirukanye tudakoze ikizamini.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yasobanuriye bwiza.com ko gushyira ahagaragara itangazo rimenyesha abatoranijwe gukora ibizamini byanditse ko bazakorera mu karere ka Kayonza, batabikoze bagamije kunaniza abakandida, ahubwo ko byateguwe ku bufatanye na RALGA kandi ari yo ifitanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, ari yo mpamvu bose mu Rwanda bazakorera mu karere ka Kayonza.
Yagize ati: “Kohereza abakandida bacu gukorera ikizamini cy’akazi mu karere ka Kayonza, si twe twabisabye ahubwo byakozwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rishinzwe imiyoborere myiza kandi ko bitakozwe kubera kubangamira abakandida, ahubwo byakozwe hagamijjwe guhuriza abakandida hamwe mu kigo cya UR-RWANDA ya Rukara kuko na yo iri muri bimwe mu bigo bifitanye amasezerano (Partnership) na LARGA; ari nayo mpamvu tubasaba kujya gukora ikizamini biyizeye, bagatakaza iyo ticket ariko bakajya gukora. Si bo bonyine bazajya i Kayonza kuko n’aba Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyabihu, Ngororero n’ahandi bazajyayo. Ntagahimano rero karimo.”
Amakuru byoseonline.rw ifite ni uko mu minsi ishize hari uturere twakoreshereje ibizamini ahandi hantu hatari mu ishami ry’iyi kaminuza, i Rukara. Urugero ni nk’abakandida basabye akazi muri Nyamasheke bakoreye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Gicurasi 2022.
Abakandida baribaza niba koko RALGA ifitanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, bitashobokaga ko bakorera i Musanze, kuko na ho iyi kaminuza ihafite ishami ry’ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’inyamaswa riherereye mu murenge wa Busogo (CAVM-Busogo) mu bilometero bike uvuye ku biro by’akarere.