Abarimu batandatu bo mu ishuri ribanza mu Burengerazuba bwa Kenya, batawe muri yombi na Polisi nyuma yo kugaragara mu mashusho bahagarikiye abanyeshuri, bigana abakora imibonano mpuzabitsina.
Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko abo barimu bo mu gace ka Nyamache, bafashwe nyuma y’uko amashusho akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bikarakaza abaturage.
Ayo mashusho agaragaza abo banyeshuri bari munsi y’igiti, bamwe baryamye hejuru y’abandi nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina. Muri ayo mashusho harimo abarimu bamwe bari guseka, bafite inkoni mu ntoki.
Polisi ivuga ko ibyakozwe n’abo barimu ari ukwigisha abana ingeso mbi ari nayo mpamvu hari gukorwa iperereza.
Kuri ubu aba barimu barahagaritswe mu gihe iperereza rigikomeje baba banakirukanwa burundu ku kazi igihe iperereza ryabahama.