Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène basezerewe mu Amavubi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izahuramo na Bénin ndetse na Lesotho.
Aba bakinnyi bakina basatira basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu nyuma y’abandi batatu baherukaga ari bo Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse n’umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.
Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, mu gihe abakina hanze biyongeramo umunsi ku wundi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino muri za shampiyona bakinamo.
Mu bakina hanze 17 bahamagawe, abamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ni Rubanguka Steve, Rwatubyaye Abdul, Ntwari Fiacre, Nshuti Innocent, Hakim Sahabo, Gitego Arthur na Sibomana Patrick.
Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.