Igitaramo cya Diamond cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 cyamaze guhagarara nyuma y’igihe kirekire ategerejwe i Kigali amaso agahera mu kirere.
Byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali ku wa 22 Ukuboza 2022 icyakora birangira atahageze ku mpamvu zitamenyekanye. Benshi bakomeje gutegereza ko ahagera mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 umunsi n’ubundi w’igitaramo.
Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, Igihe dukesha iyi nkuru yahawe amakuru n’umukozi wa East Gold yamutumiye ko bari mu nama ngo babone uko batangaza igikurikiraho.
Hari amakuru kandi yari yatangajwe ko impamvu Diamond ataziye ku gihe ngo ni uko indege ye itari yakemererwa kugwa ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ndetse ko bari gukora ibishoboka byose ngo babone uburenganzira bwuko indege ye yahagwa.
Hari amakuru yizewe twabonye ko Diamond atakigeze i Kigali aho yari afite igitaramo, kuri ubu ibiganiro birakomeje hagati y’abajyanama be ndetse n’abamutumiye cyane ukuriye East Gold we yari yageze muri Tanzania.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amatike y’igitaramo cya Diamond yari yamaze gukurwa ku rubuga ari gucururizwaho. Nta muntu uwo ari we wese uravuga icyemezo cya nyuma kuri iki gitaramo nubwo amakuru ahari ahamya ko cyamaze guhagarikwa.
Amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi yanze kwitabira iki gitaramo kuko atahawe amafaranga yose bari bumvikanye, ni mu gihe abamutumiye bo bavugaga ko bumvikanye ko andi bazayamuha nyuma.