Mu kigo cy’ishuri cya Boma mu gihugu cya Kenya haravugwa umuyobozi w’ikigo wakubiswe n’abanyeshuri iz’akabwana nyuma yo kubaha igikoma kitagira isukari.
Collins Omondi, umuyobozi w’iri shuri yakubiswe kuri uyu wa Gatanu arakomereka azira gucunga nabi ishuri ayoboye kugeza ubwo isukari yabaye ikibazo byatumye abanyeshuri banyweye igikoma kitagira ikindi kivanzemo kandi barabyishyuriye byose.
Muri raporo yatangajwe na Polisi iherereye mu gice iri shuri ribarizwamo, yavuze ko uyu murezi yakubiswe nyuma y’uko bamusanze mu nzu ye bamusaba ko bajyana kuri Polisi agasobanura impamvu badahabwa ibyo bagenewe, aranga niko kumuhindukirana baramukubita.
Minisiteri y’Uburezi muri Kenya yamenye iki kibazo itegeka ko uyu murezi avurwa,ubundi ibindi bikaza nyuma dore ko uretse gushinjwa guha abanyeshuri igikoma kitarimo sukari ngo anashinjwa kwirata no kwiyemera.
Gusa iyi minisiteri yanenze aba banyeshuri bihaniye ko ataricyo gisubizo kirambye kuko bishobora guteza ibindi bibazo birimo kubura kubura umusaruro.