Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine, Abanyarwandakazi b’abavandimwe, Kanyana Emmanuella na Uwamahoro Aline baheze mu mujyi wa Sumy muri Ukraine uri kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya, basobanuye akaga bahuye nako.
Aba bakobwa basanzwe biga muri kaminuza muri iki gihugu mu kiganiro bagiranye na The New Times, basobanuye ko ubwo ingabo z’u Burusiya zatangiraga kurasa ibisasu tariki ya 24 Gashyantare 2022, nta bwoba bwinshi bari bafite kuko byari kure y’uyu mujyi.
Gusa Kanyana wari wasuwe na Uwamahoro (we yabaga muri Lviv) muri uyu mujyi, yavuze ko nyuma bamenyeshejwe n’abarimu ba kaminuza ko ingabo z’u Burusiya zamaze kuwinjiramo, bategekwa kuguma mu macumbi yabo, bazimije amatara, bafunze imiryango kandi basabwa kwirinda kujya ku madirishya.
Kanyana yasobanuye ko ubwo bibwiraga ko bimara umunsi umwe, ariko si ko byagenze. Ati: “Twatekerezaga ko byashobokaga ko byamara umunsi umwe ariko byarakomeje. Ku munsi wa gatatu, batangiye kutubwira ngo twihishe mu byumba byo hasi.”
Ariko bo kubera ko amacumbi babamo nta byumba byo munsi y’ubutaka bagira, ngo byabaye ngombwa ko bifashisha iby’abaturanyi. Buri gihe iyo bumvise impuruza, bavuga ko bahungira mu baturanyi bajya kwihisha kandi ngo “Twumva impuruza inshuro ebyiri ku munsi.”
Mu gihe bihise muri ibi byumba byo hasi nabwo ngo baba bafite ubwoba bwinshi, kuko iyo Abarusiya barashe, inyubako ziratingita, igitaka kikabahomokera.
Uwamahoro yabisobanuye ati: “Ubwo twumvaga impuruza ubwa mbere, twirukiye mu cyumba cyo hasi. Ubwo twari aho, iturika ryaratangiye. Inzu yaratingitaga cyane, itaka ritugwira, twari dufite ubwoba bwinshi. Twibazaga ku mutekano uri muri icyo cyumba. Byari bisa cyane n’aho inzu igiye kutugwira. Twahangayikishijwe n’ibitero. Twagerageje kwiruka ariko tutazi neza aho twirukira. Bamwe muri twebwe bagumaga hamwe.”
Uyu mukobwa yavuze ko gusinzira muri iki gihe bigoye, cyane cyane ku bo inyubako babamo zangijwe n’ibisasu. Kuri we na Kanyana, ngo umwe asinzira nk’amasaha abiri, undi ari maso, yabyuka n’undi agasinzira, ariko nabyo bakabikorwa amasasu n’ibiturika bicyumvikana mu mujyi.
Kanyana na Uwamahoro kandi bavuga ko mbere y’uko ibitero bitangira, bari barabitse ibiribwa, ibyo bakaba bagerageza kubikoresha ku buryo byazamara igihe, rimwe na rimwe ntibarye, bagahitamo kunywa amazi gusa.
Kugeza ubu hari Abanyarwanda babaga muri Ukraine bashoboye guhungira muri Pologne. Bo babajijwe niba babona guhunga byashoboka, basubiza ko bigoye cyane ku baba muri Sumy ; umujyi uri mu bilometero 330 uvuye mu murwa mukuru, Kyiv.
Amakuru aturuka mu Banyarwanda babaga muri Ukraine avuga ko abatuye muri Kyiv na Lviv ari bo bari kubasha guhungira muri Pologne.