Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shadyboo yatangaje ko abanyarwanda kenshi usanga bamufitiye ishyari ngo ariko we Imana ikamuba hafi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Muchomante kuri Instagram aho yakomoje ku magambo y’icyongereza yigeze kuvugira muri Tanzaniya bigatuma abanyarwanda benshi bamutaramana bamunenga mu gihe bari bakwiye kumuba hafi kuko ntawe bitabaho. Iki kiganiro bavugaga ku bantu bo mu myidagaduro mu Rwanda usanga abafasha ariko we (Shadyboo) bakanga kumufasha.
Aha ni naho yakomoje ku kuntu yagiye muri Tanzania Icyongereza cye kikaba igitaramo mu gihe abari bamutumiye bo bamubwiye ko nta kibazo bakigizeho cyane ko icyo bamushakagaho bari bakibonye.
Ati “Bambwiye ko abanya-Tanzania bankunze. Diamond we yambwiye ko nakoze ikintu cyiza. We yashakaga ko ibintu bye bimenyekana kandi byarabaye. Akambwira ati ‘abantu b’iwanyu nibo bari kuguseka’. Uriya munsi ni wo munsi wa mbere nagiye kuri Instagram mbona ko mu Rwanda ntawe ukunda undi ku kintu yagezeho.”
Yavuze ko uretse kumukwena bamushinja ubumenyi buke mu kuvuga Icyongereza n’ubundi abanyarwanda bamwe badakunda gushyigikira bagenzi babo.
Ati “Nafunguye biriya bintu bya ‘Love on the Plate’ bijyanye no gucuruza ibiryo ariko nta muhanzi n’umwe mu bakomeye wigeze amfasha (abo mvuga bariyizi). Njyewe indirimbo zabo ndazamamaza ariko bo banyeretse ko ibyanjye batabyitayeho. Abanyarwanda benshi ni abanyeshyari ariko njyewe Imana ikunze kumba hafi.”
Muri Nzeri 2018 ubwo yatumirwaga na Diamond muri Tanzania kuyobora amarushanwa uyu muhanzi yari yateguye yo kubyina indirimbo ye ‘Jibebe’, yagarutsweho nyuma yo kurya indimi abajijwe ikibazo mu Cyongereza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda. Ati “Abaturage b’ino aha ni amajyambere kurusha abo mu gihugu cyacu.”
Icyo gihe benshi bamutaramiyeho bavuga ko ‘Imana itaguha ubwiza n’ikibuno nk’ibye’ ngo ugire n’ubuhanga mu kuvuga indimi.
Shadyboo ni umunyarwandakazi uzwi ku bushabitsi cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho bivugwa ko ahakura amafaranga menshi kubera abamukurikira kuri izo mbuga nkoranyambaga.